ISHUSHO YA WEEKEND MU MYIDAGADURO: Ijoro rya Bwiza ryahuje ibyamamare mu ngeri zitandukanye, Iwacu Muzika bwa mbere yageze i Muhanga, Davido na Mr Eazi bakoze ubukwe budasanzwe
Mu mpera z'icyumweru gishize amakuru agaruka ku myidagaduro yari menshi kuva mu Rwanda, mu Karere, Afurika ndetse no mu mahanga ya kure.
Bwiza yakoze ibirori bidasanzwe byahujwe n'isabakuru ye y'amavuko
Umuhanzikazi Bwiza ku mugoroba wo ku wa Gatandatu yakoze ibirori byari byiswe 'Bwiza Gala Night', aho yizihizaga isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 26 ndetse n'imyaka ine amaze mu muziki.
Ibi birori byitabiriwe n'abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe
Muri ibi birori uyu muhanzikazi yanataramiye abari babyitabiriye ku butumire bwe, barimo ababyeyi be bombi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Coach Gaelk, Adesope Olajide, ndetse n'ibindi byamamare bitandukanye.
Iwacu Muzika yageze i Muhanga ku nshuro ya mbere
Kuri uyu wa Gatandatu, ibitaramo bya Iwacu Muzika 2025 byari byakomereje mu Karere ka Muhanga nyuma y'uko bikuwe i Rusizi aho byari biteganyijwe kubera.
Mu Karere ka Muhanga, aho bitaramo byari bigeze bwa mbere mu mateka, abahanzi nka Kivumbi King ni umwe mu bakiriwe neza n'abafana nk'uko na we yabitangarije ati "Hano hari urubyiruko rwinshi, baba bazi indirimbo ku buryo mujyana".
The Ben yakore igitaramo i Lyon mu Bufaransa
The Ben yakomeje ibitaramo byo kumenyekanisha album ye 'Plenty Love', aho yakoreye igitaramo i Lyon mu Bufaransa mu ijoro rishyira ku wa 10 Kanama 2025.
The Ben yanyuze abari mu gitaramo cye i Lyon
Mu Karere u Rwanda ruherereyemo muri Afurika ndetse n'ahandi ku Isi, naho hari amakuru yaranze impera z'icyumweru dusoje.
Teta Sandra n'umugabo we Weasel Manizo bakomeje kwibazwa
Nyuma y'uko Teta Sandra agonze umugabo we Weasel Manizo, ndetse uyu mugore nyuma akaza gufungwa n'ubwo atatinzemo agahita arekurwa. Benshi mu Banyarwanda ndetse n'Abanya-Uganda bakomeje kwibaza ikijya mbere mu muryango w'aba bombi.
Mr Eazi yakoze ubukwe bwitabiriwe n'umuherwe wa mbere muri Afurika
Umuhanzi Mr Eazi wo muri Nigeria, kuri uyu wa Gatandatu yakoze ubukwe n'umugore we w’umukinnyi wa filime nawe ukomoka muri Nigeria, Temi Otedola, mu birori byabereye mu gihugu cya Iceland bikitabirwa n'abarimo umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote.
Mr Eazi n'umugore we Temi Otedola
Davido n'umugore we Chioma basezeranye imbere y'Imana
Umuhanzi Davido na we yakoze ubukwe n'umugore we Chioma, bwabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Davido yahaye umugore we impamo y'isaha igura ibihumbi $300
Uyu muhanzi kandi yahaye umugore we impano y'isaha ifite agaciro k'ibihumbi 300 by'Amadolari (433,495,380RWF).


Kinyarwanda
English
Swahili









