Davis D ari kubarizwa i Paris

Davis D ari kubarizwa i Paris

Mar 15, 2025 - 14:36
 0

Umuhanzi Davis D yamaze kugera i Paris mu Bufaransa aho agiye gufata amashusho y'indirimbo izaba iri kuri album yitegura gushyira hanze.

Icyishaka Davis amazina nyakuri ya Davis D, magingo aya ari kubarizwa mu murwa mukuru w'u Bufaransa Paris, aho yatangiye urugendo rwo gukora album ya Kabiri. 

Davis D yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, aho atangaza ko mu Bufaransa ari ahantu heza ho gufatira amashusho y'indirimbo zizaba ziri kuri album ya Kabiri.

Uyu muhanzi atangaza ko iyi album ageze kure ayikoraho, akaba yemeza ko zimwe mu ndirimbo zizaba ziyiriho zarangiye, ndetse ko bidahindutse mu minsi mike iyi album yajya hanze.

Iyi izaba ibaye album ya Kabiri y'uyu musore izaba ije ikurikira iya mbere yasohotse mu 2020 yise "Afro Killa" iriho indirimbo zakunzwe cyane nka Ifarasi,  Pose, Dede n'izindi. 

Davis D akaba aheruka no gukora igitaramo yise "Shine Boy Fest" mu mpera za 2024 aho yishimiraga imyaka 10 amaze mu muziki akaba ari n'igitaramo cyitabiriwe cyane.

Davis D yamaze kugera i Paris 

Davis D ari kubarizwa i Paris

Mar 15, 2025 - 14:36
Mar 15, 2025 - 14:53

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.