issa
Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Amahoro muri Centre Africa bambitswe imidari y'Ishimwe

Mar 15, 2025 - 13:10
 0

Abapolice b'u Rwanda 181 bamaze igihe cy'umwaka mu butumwa bwo kubunga bunga amahoro muri Repubulika ya Centre Afrique, bambitswe imidari y'ishimwe ku bwitange n'umurava bagaragaje mu mirimo yabo yo gucunga umutekano.

Aba Bapolice bambitswe imidari bamaze igihe cy'u mwaka mu butumwa bwa MINUSCA, kuri uyu wa Gatanu Tariki 14 Werurwe, abagera ku 181 bakaba bashimiwe ku kazi bakoze.  Abashimiwe, harimo 180 bari mu  itsinda RWAFPU2-9 ndetse n’undi mupolisi umwe ukora akazi k’ubujyanama (IPO) mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ni umuhango wayobowe n’ukuriye Ishami ry’Abapolisi mu butumwa bw’amahoro, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, ukaba wabereye mu Mujyi wa Kaga Bandoro mu Ntara ya Nana Gribizi, mu majyaruguru y’igihugu.

Uyu muyobozi yabwiye Abapolice bambitswe imidari ko ari ikimenyetso cy'ubwitange n'umurava bagaragaje mu kazi kab. 

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo gutanga imidali ku bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa, ntabwo ari ukurangiza umuhango gusa ahubwo ni ikimenyetso cyo kuzirikana umuhate, umurava n’ubwitange byabaranze mu kazi. Mwabaye indashyikirwa, murangwa n’ubwitange, ikinyabupfura no kutirebaho ari nabyo byabafashije mu kubahiriza inshingano zanyu.

Mu bandi bafashe ijambo, harimo Chief Superintendent of Police (CSP) Niyitegeka Boniface, akaba ari Umuyobozi w’Itsinda RWAFPU2-9. Yagaragaje ko bazihatira gukomeza kurushaho kwita ku mutekano hibandwa ku kurinda abaturage n’ibikorwaremezo biri mu gace bashinzwe.

Ati “Itsinda RWAFPU2-9 ryashyize kandi rizakomeza gushyira imbaraga mu kwita ku mutekano w’agace ka Kaga Bandoro no mu nkengero zako, hibandwa cyane mu gukora amarondo ijoro n’amanywa yo gucungira abaturage umutekano, kurinda ikibuga cy’indege, guherekeza abanyacyubahiro no kurinda ibikorwaremezo n’ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye.”

Mar 15, 2025 - 13:50