
#Kwibuka31: Ibyaranze itariki ya 08 Mata 1994
Dore bimwe byaranze itariki ya 08 Mata mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Tariki nk'iyi; Ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorwaga.
- Maj.Gen. Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yarimo gukora Genoside.
- Abatutsi bahungiye mu ruganda rw'icyayi rwa Mata, kuri ubu ni mu karere ka Nyaruguru barishwe.
-Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaire, kuri ubu ni DRC, Interahamwe zarabakusanyaga zikabica mu gace kitwa Rusura mu Murenge wa Bugeshi.
-Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri rya St.Andre i Kigali Nyamirambo, ndetse n'abari bahungiye muri Kiliziya Gotolika ya Mutagatifu Karoli Lwanga barishwe.
- Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyawera muri Kayonza magingo aya, barishwe.
- Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini ya Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.
- Kuva tariki ya 08, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha barishwe.
- kuri iyi tariki, hishwe Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw'Abadivantiste rwa Cyambara muri Bigogwe.
- Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri kuri ubu ni mu Karere ka Nyabihu.