#Kwibuka31: Ibyaranze itariki ya 08 Mata 1994

Apr 8, 2025 - 11:51
 0

Dore bimwe byaranze itariki ya 08 Mata mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Tariki nk'iyi; Ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorwaga.

- Maj.Gen. Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yarimo gukora Genoside.

- Abatutsi bahungiye mu ruganda rw'icyayi rwa Mata, kuri ubu ni mu karere ka Nyaruguru barishwe.

-Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaire, kuri ubu ni DRC, Interahamwe zarabakusanyaga zikabica mu gace kitwa Rusura mu Murenge wa Bugeshi.

-Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri rya St.Andre i Kigali Nyamirambo, ndetse n'abari bahungiye muri Kiliziya Gotolika ya Mutagatifu Karoli Lwanga barishwe.

- Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyawera muri Kayonza magingo aya, barishwe.

- Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini ya Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.

- Kuva tariki ya 08, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha barishwe.

- kuri iyi tariki, hishwe Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw'Abadivantiste rwa Cyambara muri Bigogwe.

- Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri kuri ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Apr 8, 2025 - 11:52

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.