Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwano nyuma y'iminsi micye bakozanyaho
Nyuma y'imirwano ikomeye iherutse kubahuza, Guverinoma za Thailand na Cambodia zagiranye ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, birangira bemeranyije guhagarika imirwano n’amakimbirane yari amaze iminsi hagati y’ibi bihugu.
Impande zombi zasinye amasezerano yo guhagarika imirwano nta mananiza, uhereye saa sita z’ijoro ku isaha ya Malaysia, mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane bufitanye isano n’amakimbirane yatewe n’impaka ku bijyanye n’imipaka hagati y’ibi bihugu byombi.
Muri ibyo biganiro byanitabiriwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’Ingabo b’Ibihugu byombi, hamwe na Malaysia nk'umuhuza, hemejwe ko hakenewe gushyirwaho urwego ruhamye rushinzwe gushyira mu bikorwa aya masezerano y’agahenge, rugakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, ndetse rugatanga n’andi makuru y’ingenzi ku biri kuba hagati y'ibi bihugu.
Biteganyijwe ko kandi ko ku wa Kabiri, abagaba bakuru b’ingabo za Thailand na Cambodia bazagirana ibiganiro byihariye, bikazakurikirwa n’ibindi bizahuza intumwa z’ibihugu byombi zishinzwe ibijyanye n’umutekano.
Ibi byose bibaye nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, asabye ibi bihugu byo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya kureka imirwano no guhitamo inzira y’ibiganiro, mbere y’uko haterana inama izibanda ku bucuruzi izabera i Washington.


Kinyarwanda
English
Swahili









