
Cibitoki: Icyoba ni cyose mu baturage bakomeje kubona Imbonerakure zikomeje gutozwa n’abarimo FDLR
Abaturage batuye mu bice bya Cibitoki, bakomeje guterwa ubwoba n’ubwiyongere bw’imyotozo y’Imbonerakure zikomeje guhabwa n’abarimo umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Ikinyamakuru SOS Mediaburundi dukesha iyi nkuru, cyanditse ko mu ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y'Uburengerazuba bw'Uburundi, hakomeje kubera imyitozo minini ya gisirikare ikorwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure rwibumbiye mu ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD).
Iyi myitozo irimo gutangwa ngo n'abahoze ari abarwanyi ba CNDD-FDD n’abo mu ngabo z’igihugu cy’Uburundi (FDNB) ndetse n’abarwanyi ba FDLR. Amakuru avuga ko izi mbonerakure zirimo kwigishwa ikoreshwa ry’intwaro ziremereye n’intoya, gukusanya amakuru ku mwanzi n’ibindi bitandukanye.