issa
USA: Trump akeneye agahenge mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine vuba na bwangu

May 20, 2025 - 13:42
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Uburusiya na Ukraine  bagiye gutangira ibiganiro bigamije agahenge n’iherezo ry’intambara, nyuma y’ikiganiro cy’amasaha abiri yagiranye kuri telefone na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.

Trump yavuze ko icyo kiganiro cyagenze neza cyane, ariko anongeraho ko ibisabwa ngo habe amahoro bigomba kuganirwaho n’impande zombi. 

Putin nawe yatangaje ko yiteguye gukorana na Ukraine  ku nyandiko yibanze ku masezerano y’amahoro ashoboka  ariko ntiyigeze agaruka ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi bwo guhita habaho agahenge katagira amananiza k’igihe cy’iminsi 30 

Trump yanavuganye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, wavuze ko ibi ari ibihe bifite uburemere bukomeye, asaba Amerika kutikura mu biganiro. 

Nubwo Trump agaragaza ibyiringiro ku kiganiro yagiranye na Putin, nta bimenyetso bigaragaza igihe ibiganiro by’amahoro bizatangirira, cyangwa niba Moscow yiteguye gutanga ibisubizo ku byo yasabwe bijyanye n’agahenge. 

Nyuma y’ikiganiro yagiranye na Trump, Zelensky yagaragaje ko Ukraine ishaka agahenge kuzuye kandi katagira amananiza, kandi aburira ko niba Moscow itabishaka, hagomba gushyirwaho ibihano bikarishye kurushaho.

Mbere y’uko Trump avugana na Putin, Zelensky yari yavuze ko yasabye ko nta cyemezo gifatwa ku bijyanye na Ukraine itayigizemo uruhare, avuga ko ari ibintu by’ingenzi kuri bo.

Yongeyeho ko ataramenya iby’iyo nyandiko yibanze Putin yavuzeho, ariko ngo nibamara kuyihabwa, bazashobora gutanga igitekerezo cyabo kijyanye n’icyo babona gikwiriye. 

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social nyuma y’ikiganiro, Trump yavuze ati “Uburusiya na Ukraine  bigiye gutangira ibiganiro ako kanya bigamije agahenge, kandi icy’ingenzi kurushaho, ni iherezo ry’intambara.” Yongeyeho ko yabimenyesheje Zelensky mu kindi kiganiro, cyanitabiriwe n’abandi bayobozi bo ku isi. 

Yakomeje agira ati “Amasezerano azaganirwaho n’impande zombi, kuko ari bo bazi ibikenewe mu biganiro nk’uko nta wundi waba abizi.”

Zelensky yavuze ko ibiganiro bigomba kubamo intumwa za Amerika n’i Burayi ku rwego rukwiye.

Yabisobanuye agira ati “Ibi ni ingenzi kuri twese ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itikura mu biganiro n’ugushaka amahoro, kuko uwabyungukiramo gusa ari Putin.”

Mu kiganiro cyabereye muri White House nyuma y’aho, Trump yavuze ko Amerika itazivana mu biganiro bigamije kuzana amahoro hagati y’Uburusiya na Ukraine, ariko anavuga ko afite umurongo utukura mu mutwe ku gihe azahagarikira kubahatira ibiganiro.

Yanahakanye ko Amerika iri kwikura mu ruhare rwo gufasha ibiganiro.

Mu byumweru bishize, Trump yagiye yerekana ko arambiwe uko ibintu bigenda bigira ntege, yibutsa ko Amerika izikura mu biganiro niba nta ntambwe iterwa.

Abajijwe icyo atekereza kuri Putin, yavuze ko atekereza ko Putin ananiwe n’intambara kandi ko ashaka kuyihagarika.

Putin nawe agendeye kubiganiro yagiranye na Perezida Trump Yagize ati “Twumvikanye na Perezida wa Amerika ko Uburusiya buzashyikiriza ndetse bukitegura gukorana na Ukraine ku nyandiko y’imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro ashoboka.”

Yakomeje avuga ko iyi nyandiko izagena ibyingenzi byinshi birimo amahame y’uburyo bwo kurangiza amakimbirane n’igihe byakorerwamo, harimo no kuba habaho agahenge k’igihe runaka, niba habayeho ubwumvikane bukwiye.

Yury Ushakov, umujyanama wa Perezida w’Uburusiya, yavuze ko igihe agahenge kazatangirira cyitigeze kiganirwaho  nubwo Trump, yagaragaje ko yifuza ko hari icyemezo cyafatwa vuba bishoboka.”

May 20, 2025 - 14:17