Nibishaka Theogene ujya wiyita umuhanuzi yongeye gutabwa muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje itabwa muri yombi ry’uwiyita Umuhanuzi Nibishaka Theogene aho akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse n’icyo gukoresha ibikangisho.
Nibishaka Theogene wiyita umuhanuzi mu mpera za 2023 yigeze gutabwa muri yombi nyuma yo gutangaza amagambo yumvikanamo guca igikuba, yongeye gutabwa muri yombi ku nshuro ya kabiri n’ubundi akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha.
Muri Gashyantere 2024 yaje gufungurwa by’agateganyo, ndetse bikaba byari biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2025, yagombaga kuburana, ariko akaba yongeye gutabwa muri yombi nyuma yo kongera gutangaza amakuru y’ibihuha binyuze mu biganiro atanga ku muyoboro wa YouTube we witwa ‘Iriba ryera TV’.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wemeje ko uyu Nibishaka yatawe muri yombi, yatangaje ko yafunganywe n’undi witwa Uwimpaye Ferdinand na we ufite YouTube channel yitwa Zaburi yacu.
Bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kicukiro n’iya Remera, mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abantu biyitirira ubuhanuzi bakifashisha imiyoboro nk’iyi ya YouTube, bagatangaza amakuru yuzuye ibihuha bizana igikuba mu bantu.
Yasabye kandi abantu bakurikira ibyo biganiro kutabiha agaciro “ahubwo bakita ku bikorwa bibateza imbere aho guta umwanya kuri ibyo bitangazwa na bantu nk’abo usanga bishobora kugira ingaruka zo gukura abantu umutima. Turihanangiriza abantu nk’abo tubasaba kubihagarika kuko ibyo bikorwa bigize ibyaha.”


Kinyarwanda
English
Swahili









