issa
Kamonyi: Ikamyo yagonze abantu 12, umwe ahita apfa

Jul 22, 2025 - 10:17
 0

Ikamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali, yerekeza mu Karere ka Muhanga yakoreye impanuka ku ikiraro cya Kayumbu giherereye mu Karere ka Kamonyi, igonga abantu bari bahahagaze bategereje imodoka zibatwara, umwe ahita ahasiga ubuzima abandi 11 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2025, ahagana saa moya z’umugoroba, mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Musambira,Akarere ka Kamonyi.

Iyi modoka yaturukaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Muhanga yageze hafi y’ikiraro cy’umugezi wa Kayumbu, irenga umuhanda, igonga ibyuma bikikije ikiraro kirangirika irakomeza igonga n’abantu batandukanye bari ku muhanda bategeje imodoka zibatwara, umwe muri bo ahita apfa, abandi 11 barakomereka.

Ababonye iby’iyi mpanuka bavuze ko iyo kamyo yari iya sosiyete ikora sima ikorera mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyi modoka ari na byo byatumye irenga umuhanda igonga abantu.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi mu gihe abakomeretse bo bajyanwe ku Bitaro bya Remera Rukoma abandi bajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi.