issa
Rutsiro: Aratabaza nyuma y’aho imbwa zavuye muri pariki zimuririye intama

Oct 20, 2025 - 10:27
 0

Umuturage witwa Nzayisenga Valens wo mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, aratabaza nyuma y’uko imbwa z’agasozi bikekwa ko zaturutse muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati- Mukura, igice cya Mukura, zimuririye intama ebyiri yari yaroroye mu rwego rwo kwiteza imbere.

Uyu muturage uturiye Pariki ya Gishati Mukura igice cya Mukura, yabwiye itangazamakuru ko yari yaziritse intama hafi yayo. Agiye kuzicyura asanga zapfuye ndetse imwe muri zo ibyo mu nda byavuyemo.

Yemeje ko adashidikanya ko inyamaswa zamuririye amatungo zaturutse muri Pariki kubera ko atari bwo bwa mbere zishe amatungo y’abaturage.

Yagize ati: “Nari nazizirirse hafi ya Pariki, ngiye kuzicyura nimugoroba nsanga zapfuye, imwe yaforomojwemo ibyo mu nda. Nkeka imbwa z’agasozi zaba zavuye muri iriya pariki zikaza kuzirya cyane ko atari ubwa mbere ziturira amatungo.”

Uyu muturage yasabye ubuyobozi bw’uyu Murenge kumurwanaho bukamushumbusha kubera ko izo ntama ari na zo yari acungiyeho mu rugendo rwo kwikenura no guharanira iterambere ry’umuryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko na we akeka ko ari imbwa z’agasozi zariye ayo matungo kubera ko hakozwe ubushakashatsi bwagaragaje ko muri Pariki ya Gishwati Mukura nta nyamaswa z’inkazi zindi zirimo uretse izo mbwa.

Yagize ati: “Turakeka ko ari imbwa z’inyagasozi ziva muri iriya pariki zaziriye kuko atari ubwa mbere zivamo zikaza kurya amatungo y’abaturage zigasubiramo.”

Yongeyeho ko ku bufatanye n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), izo mbwa iyo zimenyekanye ko zihari zitegwa zigafatwa kuko zitemerewe kuba muri Pariki y’Igihugu.

Ati : “Ziba zagiyemo nk’ibihomora nyine. N’ubu kuva byagaragaye ko zagarutse, kuko muri iyi minsi zitari ziherutse, turongera dufatanye na RDB tuzihashye.”

Uyumuyobozi yaboneyeho gusaba abaturage gukurikirana amatungo yabo, ntibumve ko kuyazirika ku gasozi gusa birangiye, ahubwo bakwiye no gutera intambwe yo kuyororera mu biraro ndetse anizeza uyu umuturage wahuye n’iki kibazo kuzafashwa kubona irindi tungo binyuze muri gahunda zisanzwe zinyurwamo mu koroza abaturage batishoboye.