U Bufaransa: Umugabo yasezerewe muri gereza atorokana mugenzi we amutwaye mu gikapu
Urwego rushinzwe Igorora mu Bufaransa rwatangaje ko rwatangije iperereza ku mugabo wari usoje igihano, ariko yajya gusohoka agasohokana mugenzi we amutwaye mu gikapu.
Ku wa 11 Nyakanga 2025, ni bwo umusore w’imyaka 20 yatorotse gereza yitwa Corbas iherereye mu majyepfo y’umujyi wa Lyon.
Ubuyobozi bw’iyi gereza bwatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko uyu musore watorotse gereza yari afungiwe ibyaha bitandukanye, ndetse akaba yarifashishije inyungu ya mugenzi we wari usoje igihano.
Ati “Yifashishije mugenzi we wari usoje igihano, yihisha mu gikapu cye arasohoka.”
Nubwo uyu musore yari afunze, amaze iminsi akorwaho iperereza ku byaha birimo gucuruza abantu, ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi.


Kinyarwanda
English
Swahili









