issa
Nyanza: Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bahawe mudasobwa

Dec 19, 2025 - 15:03
 0

Ku bufatanye n’umuryango IEE Rwanda, mu Karere ka Nyanza hatanzwe mudasobwa ngendanwa ku banyeshuri 13 bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2025.

Izi mudasobwa zatanzwe ku wa Kane tariki 18 Ukuboza 2025, aho zahawe abo banyeshuri 13 bitwaye neza muri ako Karere ndetse bakaba barahise bahabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga w’uburezi mu bigo by’amashuri bitandukanye byo muri ako Karere ka Nyanza.

IEE, umuryango usanzwe ufasha abana bafite impano ndetse n’abatsinda neza mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, yavuze ko izo mudasobwa zigamije gufasha abo banyeshuri gukomeza kwihugura mu ikoranabuhanga, kongera ubushobozi mu gutegura amasomo, gukora ubushakashatsi mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi bujyendana n’iterambere ririmo kwihuta.

Bamwe muri aba banyeshuri bahawe izo mudasobwa bavuze ko ari intambwe ikomeye cyane ndetse ko izo mudasobwa bahawe zigiye kubafasha mu rugendo rwabo rwo kuba abarimu beza b’ejo hazaza ndetse bafite ubumenyi bujyanye n’igihe n’iterambere ubu ririmo kwihuta.

Umukobwa witwa Kamikazi Aline, umwe mu banyeshuri bahawe mudasobwa, yavuze ko igiye kumufasha gutegura amasomo, gukora ubushakashatsi ndetse no kongera ubumenyi bw’ikoranabuhanga ayifashishije.

Yagize ati “Iyi mudasobwa mpawe igiye kumfasha cyane mu gutegura amasomo mpa abana kubera ko ngiye kujya nyikoreraho ubushakashatsi nifashishije murandasi. Byanshimishije kuba nayihawe kuko izamfasha mu mwuga wanjye w’ubwarimu.”

Mugenzi we witwa Niyonzima Eric, nawe uri mu bahawe izo mudasobwa, yavuze ko igiye kumufasha kurwanya imbogamizi yahuraga na zo mu kazi ke.

Ati “Twajyaga duhura n’imbogamizi zo kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga ugasanga kugira ngo ubone uko ukora ubushakashatsi kuri internet bigusabye gukoresha Telefone, ariko ubu ni byiza cyane kuko iyi laptop igiye kumfasha gukora imenyerezwamwuga neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwashimiye IEE Rwanda ku bufatanye bukomeye n’umusanzu ikomeje gutanga mu burezi, bunasaba abo banyeshuri bahawe izo mudasobwa kuzifata neza no kwirinda kuba imbata zazo.

Ibi bibaye mu gihe iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi rikomeje kwiyongera mu Rwanda, ni mu gihe kandi kuva uyu mushinga wa IEE Rwanda watangira mu gihugu hose hamaze gutangwa mudasobwa zirenga 280,000.

Dec 19, 2025 - 18:03