Umukobwa yaguye ku iseta bari kumwongerera amabuno
Muri Nigeria kwibagisha amabuno biri kwica abakobwa benshi.
Ibiharawe muri iyi minsi byo kwiyongeresha amabuno bikunze kwitwa 'BBL' Brazilian But Lift' biri guhitana ubuzima bwa benshi kurusha ubundi buvuzi bwabayeho mu bijyanye no kwibagisha'Surgery'.
Ikinyamakuru cyo muri Nigeria 'PULSE' igihugu kiri mu bikora ubwo buvuzi, cyanditse ko kwiyongeresha bimwe mu bice bigize umubiri ku bakobwa biri kwica abantu benshi.
Uwibagishije yizezwa kugira mu nda hato,amabuno yagutse,umugongo uteye neza.
Aho babaga n'aho bongera bakoresha bimwe mu bice bigize umubiri wawe 'Liposuction'. Usanga rero bakura igice gito ku matako, ku bicece by'inda, mu kwaha.
Bafata wa mubiri babaze bakawushongesha noneho bakawutera aho ushaka ko hatera neza. Iyo witegereje ababikoze bikagenda neza, wizera ko byoroshye ariko abahanga mu kubaga bemeza ko bigoye ku buryo ugiye kubikoresha asinya impapuro zemeza ko napfa ntawe uzabibazwa.
BBL ihitana abantu benshi ariko bikagirwa ibanga. Aesthetic Surgery Journal yerekana ko umukobwa cyangwa se umugore umwe mu 3000 agwa ku iseta ari kwibagisha.
Ni umubare munini ugereranyije n'ubundi buvuzi bwo kubaga.
Muri Werurwe 2026 umukobwa muto yaguye mu bitaro byitwa Cynosure Aesthetic Plastic Surgery clinic biri i Lagos muri Nigeria.
Yari yagiye kwibagisha bwa kabiri kugirango agire ibyo akosora ku miterere ye.
Mbere yari yagiye kwibagisha mu bindi bitaro baramuhakanira. Ahitamo kujya kuri Cynosure baramubaga ariko ntibyagenze neza ahita apfa.
Ubusanzwe kubaga bishobora gutwara ubuzima bw'abantu bake cyane ugereranyije na BBL.
Imibare yerekana ko igikorwa cyo kubaga 'Surgery ' gishobora gutwara umuntu umwe mu 55,000.
Uko byihutisha urupfu 'fat embolism'
Iyo bafashe igice cy'umubiri wawe bakagishongesha,bagishyira mu rugimbu imbere mu mubiri wawe hakoreshejwe 'Cannula' urugimbu rushyirwa imbere mu rugimbu.
Igice bashyize mu mubiri kigomba kujya hejuru y'utunyangingo tugize umubiri'Tissue'.
Iyo habayeho kwibeshya urugimbu rukajya mu gace kitwa'gluteal muscles' byivanga n'amaraso,bikiruka mu mikaya.
Ibyo rero byihutisha urugimbu rugasakara mu maraso, bikerekeza mu bihaha, inzira zo guhumeka zikifunga. Umurwayi rero ahita agwa igihumure mu masaha make ahita ashiramo umwuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









