issa
Karongi: Ibendera ry’Igihugu ryibiwe ku Kagari abazamu basinziriye

Oct 7, 2025 - 11:17
 0

Ibendera ry’Igihugu ryari ku Biro by’Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi ryibwe, umuzamu n’abanyerondo babiri batabwa muri yombi kubera ko bavuga ko ryibwe mu gihe bose bari basinziriye.

Umwe mu banyerondo bakoze mu ijoro rimwe n’abatawe muri yombi, yavuze ko abo babiri bari bashyizwe ku Biro by’Akagari ka Buhoro ngo bafatanye n’umuzamu uhasanzwe, ariko bose bahageze barisinzirira. 

Yagize ati: “Bakangutse ahagana saa munani z’igicuku barebye ibendera bararibura. Umuzamu yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro amubwira ko ibendera ryibwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yahise atanga amakuru ku Murenge, batangira gushakisha ariko kugeza ubu ngo iryo bendera ntiriraboneka.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita Nsengiyumva Rwandekwe Songa, avuga ko iryo bendera rishobora kuba ryibwe kubera uburangare bw’abo barinzi babuze gukora akazi kabo bakisinzirira.

Yagize ati: “Turacyashakisha ku bufatanye n’abaturage ntituraribona. Kuba bagiye bakisinzirira bose bakibagirwa akazi kabajyanye ni uburangare bukomeye cyane ni yo mpamvu bagomba kugira ibyo babazwa. Mu makuru batanga kuri RIB birashoboka kohari ikiza kumenyekana.”

Yasabye abanyerondo n’abazamu guhoza imbere inshingano zabo, uwumva atari buzishobore uwo munsi bitewe n’impamvu zinyuranye akabivuga kare agasimburwa aho gutuma abantu batekereza ko acunze umutekano kandi yisinziriye. 

Abo bagabo uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gishyita mu gihe iperereza rikomeje, kandi ubuyobozi bufite icyizere ko bashobora hutanga amakuru y’ibura ryaryo.

Oct 7, 2025 - 12:02