Abafana bazahembwa ku mukino u Rwanda ruzakina na Benin
Abazitabira umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina na Benin hazavamo abazahabwa ibihembo.
Ku mukino Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina na Benin mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha, hazahembwa abanyamahirwe bazatoranywa mbere y'umukino ndetse no mu kiruhuko cy'igice cya mbere.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ubuyobozi bwa FERWAFA buyobowe na Shema Ngoga Fabrice bumenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ko abazazinduka kuri uyu mukino bazahabwa imyambaro y'ikipe y'igihugu ariko kandi hakazaba n'abazahabwa ibihembo by'amafaranga.
Ubwo igice cya mbere kizaba kirangiye, hari abazatoranwa bagahembwa bitewe nuko bagiye bagura amatike ndetse n'ibindi bimwe na bimwe ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, rizashingiraho ritoranya abo bantu.
Ibihembo bizahatanirarwa nyuma yo guhabwa imyambaro mishya y'ikipe y'igihugu, harimo ibihumbi 100, ibihumbi 200, ibihumbi 300, ibihumbi 500 ndetse n'igihembo nyamukuru cya Milliyoni 1.
Muri iri tangazo FERWAFA imenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ndetse n'ikipe y'igihugu muri rusange ko abanyamahirwe bazahabwa ibi bihembo bazava mu bazaba baguze itike mbere ya Tariki 9 Ukwakira 2025.
Uyu mukino wakaniwe cyane n'abafana, abayobozi ndetse n'abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi uzaba tariki 10 Ukwakira 2025. Ikipe y'igihugu y'u Rwanda izaba yakiriye ikipe y'igihugu ya Benin kuri sitade Amahoro.
Abafana b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bazahembwa
Itangaza FERWAFA yashyize hanze imenyesha ibihembo abakunzi b'Amavubi bazahembwa


Kinyarwanda
English
Swahili









