issa
Rayon Sports yatsinzwe na Police FC abafana bataha bihebye

Oct 2, 2025 - 20:29
 0

Rayon Sports itsinzwe na Police FC igitego 1-0 mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa Kabiri wa Shampiyona utarabereye igihe.

Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba zo kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, nibwo umukino wahuzaga Rayon Sports na Police FC watangiye.

Ni umukino utari woroshye watangiranye imbaraga nyinshi cyane ku ruhande rwa Police FC. Ni ikipe yatangiye yataka izamu rya Rayon Sports ndetse ku munota wa 2 gusa Byiringiro Lague yaje gutera umutwe mwiza cyane ariko umupira ukubita ipoto uvamo.

Ku munota wa 6, Rayon Sports wabonaga itangiye gukanguka ndetse yataka cyane izamu rya Police FC ariko kubona igitego biranga. Ni umupira wazamukanwe na Habimana Yves ateye Santire ibura uwuyikoraho Tambwe Gloire asubijemo umupira urarenga.

Ku munota wa 13, Police FC yazamukanye umupira binyuze ku runde rwa Byiringiro Lague ateye mu izamu umupira Youssou Diagne wa Rayon Sports ahita awurenza, Koroneri itewe ntiyagira ikivamo kuko Pavelh Ndzila yahise awurenza.

Ku munota wa 18, Rayon Sports nyuma yo kubona kufura nziza cyane yahushije uburyo bwiza bw'igitego. Ni umupira mwiza watewe na Ndayishimiye Richard ariko umupira uca hanze gato.

Ku munota wa 21, Police FC yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Nsabimana Eric Zidane. Ni igitego cyatsinzwe nyuma yo gutera Koroneri umupira usanga aho Zidani ahagaze ahita atsinda igitego n'umutwe.

Ku munota wa 23 gusa, Police FC yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira mwiza wazamukanwe na Byiringiro Lague acenga ba myugariro bose ba Rayon Sports ariko ateye ishoti Pavelh Ndzila awufata ntakibazo afite.

Ku munota wa 29, Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko Patient ufatira Police FC aratabara. Ni umupira wazamukanwe na Tony Kitoga ateye ishoti rikomeye umuzamu ahita awushyira hanze y'ikibuga.

Ku munota wa 32, Police FC yongeye kwerekana ko ifite imbaraga nyinshi muri uyu mukino nyuma yo kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko Kwitonda Alain Bacca awuteye ukubita ipoto uvamo.

Igice cya mbere hagati ya Rayon Sports na Police FC kirangiye Police FC iri imbere n'igitego 1-0. Ni igice cyari gikomeye ku ruhande rwa Rayon Sports kuko yarushijwe cyane na Police FC.

Rayon Sports yatangiye igice cya Kabiri ikora impinduka ikura mu kibuga Habimana Yves hinjiramo Aziz Bassane. 

Rayon Sports yatangiranye imbaraga no gushaka igitego cyo kwishyura ariko amahirwe yabonye inshuro Ebyiri gutera mu izamu biranga kuko wabonaga ba myugariro ba Police FC bahagaze neza.

Umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka nanone ku munota wa 65 akura mu kibuga Niyonzima Olivier Sefu yinjizamo Harerimana Abdul Aziz. Police FC nayo yakoze impinduka, umutoza Ben Moussa akuramo Arnold Okwi yinjiza mu kibuga Mugisha Didier.

Ku munota wa 73, Police FC yahushije uburyo ku mupira mwiza wahawe Kwitonda Alain Bacca ariko awuteye uhita ujya hanze y'ikibuga. Ni nyuma Kandi y'uburyo bwa Rayon Sports bwabonetse ku mupira Harerimana Abdul Aziz yahaye Abedi ateye mu izamu umupira uca hejuru.

Ku munota wa 82, Umutoza wa Police FC yakoze impinduka akuramo Kwitonda Alain Bacca yinjizamo Mugiraneza Froduard.

Umukino warangiye ikipe ya Police FC itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa. Ni umukino wavuga ko Rayon Sports yari iri hasi cyane urebye imikinire yayo ntabwo itanga icyizere ko izitwara neza.

Nyuma y'umukino hatanzwe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu mukino kegukanwe na Nsabimana Eric Zidane ukinira Police FC wanatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports yatsinzwe na Police FC abafana bataha bihebye

Oct 2, 2025 - 20:29
Oct 3, 2025 - 09:59