
Ikipe ya APR FC na Police FC habuze itahana intsinzi Darko Novic arashimirwa
Ikipe ya APR FC inganyije na Police FC igitego 1-1, mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro.
Ku isaha ya saa cyenda z'amanwa zo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Police FC na APR FC watangiye.
Ni umukino wari mwiza ariko ubona amakipe atarimo kwatakana bijyanye n'abakinnyi ikipe zombi zari zabanje mu kibuga.
Umutoza Darko Novic mu kibuga yabanjemo abakinnyi bagera kuri 3 badasanzwe babanza mu kibuga ndetse ubona ko ikipe itarimo kwihutisha umukino nkuko bisanzwe.
Ikipe zombi ntabwo wavuga ko hari amahirwe menshi zagiye zihusha mu gice cya mbere gusa icyagarutsweho cyane ni Penalite abakunzi ba APR FC bavuga ko bagombaga guhabwa.
Ku munota wa 43, ikipe ya APR FC yabonye kufura imbere gato y'urubuga rw'umuzamu, Onesme Twizerimana ufatira Police FC ariko itewe na Niyibizi Ramadhan ukubita urukuta myugariro wa Police FC witwa Chimezi David agiye kuwutera ukubita hagati y'ukuboko ndetse n'igituza umusifuzi ahitamo kudatanga Penalite.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe zombi zikomeza gutinyana ariko ikipe ya Police FC hashize iminota 2 gusa yaje guhita ikora impinduka, Mashami Vincent akuramo Richard Kirongozi yinjizamo Chukwuma Odile.
Nyuma y'iminota 2 gusa, umutoza wa APR FC, Darko Novic yaje gukora impinduka akuramo Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan yinjiza mu kibuga abarimo Richmond Lamptey ndetse na Denis Omedi.
Ku munota wa 66 ikipe ya Police FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Ashraf Mandela yari ahinduye umupira Ani Alijah ntiyabasha kuwukoraho, Alioune Suane ahita awushyira hanze.
Ikipe ya Police FC yaje gukora impinduka zikomeye ikuramo Mugisha Didier hinjiramo Byiringiro Lague.
Ku munota wa 82, ikipe ya APR FC yaje kubona Penalite ku ikosa ryari rikorewe Victor Mbaoma. Penalite yaje guterwa neza na Ruboneka Bosco APR FC iba ibonye igitego cya mbere. APR FC yahise ikora impinduka Tuyisenge Arsene yinjira mu kibuga hasohoka Hakim Kiwanuka.
Ikipe ya APR FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira wari uzamukanwe na Tuyisenge Arsene ageze mu rubuga rw'umuzamu wa Police FC atanga umupira mwiza awuhereza Lamine Bah ariko ateye umupira uca hejuru y'izamu.
Ku munota wa 90, ikipe ya Police FC yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Chukwuma Odile. Ni nyuma y'umupira mwiza wari itewe na Byiringiro Lague ku ruhande rw'iburyo uyu musore wavuye muri Bugesera FC ahita ashyira mu izamu.
Umukino wahuzaga ikipe ya Police FC na APR FC warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi kugeza ubu ntiharamenyekana itariki y'ukuri gusa ni mu cyumweru gitaha hagati ya tariki 22 cyangwa 23 Mata 2025.
Muri uyu mukino, umutoza Darko Novic yasimbujwe neza ndetse abakunzi ba APR FC bataha bavuga ko ntacyo atakoze kuko ugusimbiza yakoze benshi ni nako babibonaga.