
Trent ategerejwe i Madrid gusinyira Real Madrid
Ikipe ya Real Madrid yamaze kurangizanya na myugariro w’umwongereza wakinaga muri Liverpool FC, Trent Alexander Arnold.
Kuri uyu wa mbere nibwo hasakaye amakuru avuga ko ikipe ya Real Madrid yarangizanyije na Myugariro w’iburyo Trent Alexander Arnold nyuma y’igihe bivugwa ko azerekeza muri Real Madrid.
Uyu mukinnyi abakunzi ba Liverpool bari bagifite icyizere ko ashobora guhindura ibitekerezo nyuma yo gukomeza kwanga kongera amasezerano.
Mu butumwa Trent yahaye abakunzi ba Liverpool FC yababwiye ko ntacyo atabahaye ndetse ko ntacyo atatwaye muri iyi kipe ariko ko gufata icyemezo cyo gusezera byamugoye cyane.
Yagize ati “ Ndashaka kuvuga ko kitari icyemezo cyoroshye, byansabye ibitekerezo byinshi n’amarangamutima. Maze imyaka 20 hano, kandi nanyuzwe na buri munota nahamaze. Nageze kunzozi zanjye zose na buri kimwe nifuje ndi hano.”
Trent Alexander Arnold nyuma yo gusezera ategerejwe mu mujyi wa Madrid kujya gusinyana na Real Madrid ndetse agatangazwa kumugaragaro nk’umukinnyi wa mbere iyi kipe isinyishije.
Trent Alexander Arnold urasoza amasezerano yari afite muri Liverpool FC mu kwezi guhata, muri iyi kipe yatwaranye nayo ibikombe 2 bya shampiyona ndetse yanaheshije iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League sezo 2018/2019.