
Tanzania yakuyeho ikoreshwa ry'Amadovize imbere mu gihugu
Banki Nkuru ya Tanzania yashyizeho itegeko rishya rikumira gukoresha amadolari n'ubundi bwoko bw'amafaranga y'amanyamahanga imbere mu gihugu.
Uyu mwanzuro washyizweho mu rwego rwo kwirinda ko amashilingi ya Tanzania adakomeza gutakaza agaciro ku isoko.
Iri tegeko rishya ryashyizweho ku wa 28 Werurwe 2025, ritegeka ko mu kwishyurana k'ubicuruzwa n'ibikorwa byose imbere mu gihugu bizajya bikorwa mu mashilingi ya Tanzania.
Mu itangazo iyi Banki Nkuru ya Tanzania yatanze, ivuga ko ibi bizafasha mu gukomeza kubaka ubukungu bw'igihugu bushingiye ku mutungo wacyo.
Amashilingi ya Tanzania, kuri ubu aza ku mwanya wa Gatandatu ku bijyanye no gukomera kw'ivunjwa ryayo ku madolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu bihugu 8 bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC).