
USA: Filime zitari izo muri Amerika zizajya zisora 100%
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko agiye gushyiraho umusoro wa 100% ku mafilime yakozwe mu bindi bihugu, mu gihe hakomeza amakimbirane y’ubucuruzi n’amahanga atandukanye ku isi.
Trump yavuze ko yatanze uburenganzira ku Ishami ry’Ubucuruzi rya Amerika (US Department of Commerce) n’intumwa y’Amerika ishinzwe ubucuruzi (US Trade Representative) kugira ngo batangire inzira yo gushyiraho uwo musoro, kuko inganda zikora amafilime muri Amerika “ziri kwangirika vuba cyane.”
Yashinje ibindi bihugu “gukorera hamwe” mu gushishikariza abanyamafoto n’amastudio kuza kubakorera, binyuze mu gutanga inyungu zitandukanye, ibintu yise ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu.”
“Ibi, uretse ibindi byose, ni ubutumwa ndetse n’urwiganwa!” Trump yabivugiye ku rubuga rwe rwa Truth Social. “TURASHAKA KO AMAFILIME YONGERA GUKORERWA MURI AMERIKA!”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziracyari imwe mu bihugu bikomeye bikorerwamo amafilime ku rwego rw’isi, nubwo hari ibibazo, nk’uko bitangazwa n’ikigo gikusanya ubushakashatsi ku nganda z’amafilime, ProdPro.
Raporo yacyo ya buri mwaka iheruka igaragaza ko icyo gihugu cyakoresheje miliyari 14.54 z’amadolari y’Amerika (angana na miliyari 10.94 z’amapawundi) mu ikorwa ry’amafilime umwaka ushize. Icyo cyari igabanuka cya 26% ugereranyije n’umwaka wa 2022.
Ibihugu byagaragaje izamuka mu mafaranga yakoreshwaga mu ikorwa ry’amafilime muri icyo gihe harimo Australia, New Zealand, Canada, n’u Bwongereza, nk’uko iyo raporo ibivuga.