DIASPORA: Abanyarwanda bo muri Midwest bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31

May 5, 2025 - 08:58
 0

Abanyarwanda bo muri Midwest bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31

Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu bice bya Michigan na Indiana bahuriye mu muhango wa #Kwibuka31 wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango watangijwe n’amasengesho n’ijambo ry’ikaze ryatanzwe na Pastor James Masasu na Bwana Leonard Kwitonda, washimangiye ko kwibuka ari uguhesha agaciro abishwe no kuzirikana amateka mabi asharira u Rwanda rwanyuzemo. Hafashwe umunota umwe wo kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside, batanga ubuhamya, bagaragaza amateka, kandi batanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere. Dr. Liliane Nyamuziga yatanze ubuhamya bukomeye ku ivangura yakorewe kuva akiri umwana, agaragaza uko Jenoside yateguwe gahoro gahoro. Yashishikarije urubyiruko kumenya amateka no kuyakuramo isomo.

 Dr. Zachary Kaufman, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, yibukije ko Jenoside itaba itunguranye, ahubwo iba ari umugambi muremure, asaba isi kwigisha no guharanira ubutabera.

Hatanzwe ubuhamya bwimbitse nka Adeline Uwimpuhwe waturutse muri Arizona, wavuze ko nubwo atari yizeye ko azongera guseka, ariko ubu akaba yaragaruye icyizere cyo kubaho, ashishikariza abaje #Kwibuka31 kudaheranwa n’amateka no kutagira ipfunwe ryo kuvuga ibibi byababayeho kugira ngo bibere isomo abanda. Abana bato basomye amagambo yuje urukundo n’icyizere, indirimbo n’ubuhamya bikora ku mitima y’abari aho. 

Umuhango wasojwe n’ijambo rya Bwana Nxumalo Louis, wigeze kuyobora iyi communaute, nuko nawe asaba ko Kwibuka bigomba gukomeza buri mwaka. Byashojwe n’isengesho rya Pastor Gilbert Munyamahoro wasabye imigisha ku Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, by’umwihariko perezida Paul Kagame.

May 5, 2025 - 09:00

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.