
Abanya Uganda bababajwe n’urupfu rw’umuherwe Rajiv Ruparelia
Urupfu rw’umuherwe Rajiv Ruparelia, waguye mu mpanuka y’imodoka rwashegeshe imitima y’Abanya-Uganda.
Ni urupfu rwababaje abanya Uganda barimo na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Madamu Anita Annet Among.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, Anita , yanditse ku rukuta rwa X, yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera, abo bakoranaga n’abandi batandukanye.
Hari aho yagize ati; “ Nagirango nihanganishe , umuryango wa Rajiv Ruparelia , abo bakoranaga, ubuyobozi bwa Ruparelia Group ndetse n’inshuti n’umuryango mugari.”
Polisi ya Uganda yatangaje ko uyu mukire wari ukiri muto, yaguye mu mpanuka yabereye Busabala Flyover, mu gace ka Makindye-Ssabagabo muri Wakiso.
Igipolisi kivuga ko yari atwaye imodoka ya Nissan GTR avuye Kajjansi yerekeza i Munyonyo, aho ngo yagonze inkuta z’ibyuma zari ahari kubakwa umuhanda, imodoka irahirima, ihita ifatwa n’inkongi, apfira aho.
Rajiv, wari ufite imyaka 35 gusa, yari Umuyobozi Mukuru wa Ruparelia Group, ifite imitungo ibarirwa mu ma miliyari y’amadorali ya America mu butaka, ubukerarugendo, uburezi, ubuhinzi, ibigo by’imari n’ibindi byinshi muri Uganda.
Mu buyobozi bwe, Ruparelia Group yashoye agatubutse mu mishinga y’ikoranabuhanga, inatanga akazi ku bihumbi by’abiganjemo urubyiruko muri Uganda.