issa
Nyamasheke: Umunani bapfuye bagwiriwe n’urukuta rw’ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi

Sep 9, 2025 - 14:22
 0

Urukuta rw’ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere ruri mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke rwagwiriye abantu bari barimo kurwubaka, abantu umunani bahita bapfa abandi barakomereka.

Uru rugomero ruri kubakwa mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato ndetse rukaba kubakwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera (HYDRONEO-DNG Rwanda).

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa 9 Nzeri 2025, ndetse amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko urwo rukuta rwubakwaga kuri uru rugomero rwaguye mu buryo butunguranye.

Imirimo yo kurwubaka yatanze akazi ku baturage basaga 800 bikaba byarabafashije kwiteza imbere. Abari kwegerezwa ibyo bikorwa remezo bakaba basabwa kubibungabunga kuko ari ibyabo.

Uru rukuta ruguye mu gihe imirimo yo kubaka uru rugomero igeze ku gipimo cya 70%. Igihe ruzaba rwuzuye ruzatanga Mgwt 0.909 akaba ari umuriro wacanira ingo zisaga ibihumbi 15.