issa
REG na MININFRA bemeza ko hari ingamba zo gukemura ibura ry’amashanyarazi mu Rwanda

Jan 7, 2026 - 17:07
 0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA, yatangaje ko ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato rikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu riterwa ahanini n’imiyoboro y’amashanyarazi u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Ibi byatangajwe n’Umunyabanga wa Leta muri MININFRA, Jean de Dieu Uwihanganye, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yiseguye ku Banyarwanda bitewe n’ingaruka bagizweho n’iryo bura ry’umuriro rimaze iminsi rigaragara hirya no hino mu gihugu.

Ibi yabigarutseho ahanini bitewe na bamwe mu bantu bakomeje kwinubira serivisi mbi ziterwa n’ibura ry’umuriro rya hato na hato ryagiye rigaragara mu ntangiriro z’umwaka, aho banditse ubutumwa bwabo ku rubuga rwa X basaba inzego zibishinzwe kubyitaho.

Mu gusobanura icyihishe inyuma y’icyo kibazo cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato, Uwihanganye yavuze ko ahanini gishingiye ku miyoboro ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu, avuga ko iyo habaye ikibazo kuri iyo miyoboro bigira ingaruka ku muriro w’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu.

Yagize ati “Minisiteri y’Ibikorwa Remezo twiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rinini ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize. Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka.”

MININFRA yijeje abaturage ko icyo kibazo gikomeje gushakirwa umuti ndetse ko ubu hari ingamba zatangiye gufatwa zigamije kugabanya no gukumira izo ngaruka.

Ati “Icyakora ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. N’imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha Abanyarwanda.”

Ku ruhande rwa REG, ivuga ko hari imishinga itandukanye yo kongera ingufu z’amashanyarazi irimo gushyirwa mu bikorwa. Muri yo harimo ingomero zirimo kubakwa n’iziri hafi kurangira, zirimo Nyabarongo II umushinga ugeze kuri 57%, Rukarara Vl igeze kuri 26% ndetse na Nyirahindwe igeze kuri 71%.

Hari kandi umushinga munini wa Rusizi III uhurirwaho n’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo imirimo yawo ikomeza kugenda biguru ntege bitewe n’ibibazo bya politiki biri muri bimwe mu bihugu byawuhuriyemo.

Mu rwego rwo gusana no kuvugurura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, REG ivuga ko mu Mujyi wa Kigali imirimo igeze kuri 67%. By’umwihariko, imiyoboro icishwa mu butaka mu Karere ka Nyarugenge irimo kuvugururwa, aho iyo mirimo igeze kuri 65%.

Abayobozi b’inzego z’ingufu bavuga ko izi ngamba zose zigamije gukemura burundu ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi, no gutuma Abanyarwanda babona umuriro uhoraho kandi wizewe mu gihe kiri imbere.

Jan 7, 2026 - 18:09