issa
Abagaba b’ingabo biyemeje ubufatanye mu gucunga umutekano wa Afurika

Oct 22, 2025 - 15:15
 0

Kuri uyu wa gatatu, I Kigali hasojwe Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, aho ikiganiro cya nyuma cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere imikoranire hagati y’ingabo muri Afurika no hanze yayo.”

Abatanze ibiganiro bagarutse ku kuba nta gihugu na kimwe gishobora guhangana n’ibibazo by’umutekano wugarije Isi kidakoranye n’ibindi bihugu. Bavuze ko nubwo Afurika ifite ingamba zigamije gushyira mu bikorwa ubufatanye mu bya gisirikare ku rwego rw’akarere no ku mugabane, hakiri imbogamizi zikomeye zirimo intambara z’imbere mu bihugu n’amakimbirane hagati y’ibihugu bituranyi.

Abitabiriye iyi nama basabye ko kugira ngo ubufatanye bugerweho, hakenewe ubushake bukomeye bwa politiki n’uburyo buhamye bwo gukemura ibibazo by’umutekano ku bufatanye aho buri gihugu cyagira uruhare rugaragara.

Iki kiganiro cyayobowe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF).

Abatanze ibiganiro barimo Lt Gen (Rtd) Tukur Yusufu Buratai wahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Nigeria, Lt Gen David Kipkemboi Ketter, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Kenya, na Maj Gen Abou Issa, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Bénin.

Iyi nama yasojwe ishimangira ko ubufatanye hagati y’ingabo za Afurika n’izindi ku Isi ari bwo buryo bukomeye bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bifata intera ku mugabane n’ahandi ku Isi.

Oct 22, 2025 - 15:17