Abanyeshuri ba Gisirikare mu rugendoshuri rwibanda ku mihindagurikire y’ikirere
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru batangiye urugendoshuri rw’iminsi itanu rugamije kubongerera ubumenyi ku ruhare rwa politiki y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Uru rugendo rushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gusesengura uruhare rwa politiki y’u Rwanda ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu kugera ku mutekano n’iterambere birambye,” aho aba banyeshuri bazasura ahantu hatandukanye hifashishwa mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.
Ku ikubitiro, uru rugendoshuri rwatangijwe n’ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo giherereye i Kimihurura. Muri iki kiganiro, hibanzwe ku ruhare rwa politiki ya Leta mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubaka ejo hazaza harambye.
Abanyeshuri basobanuriwe uburyo ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, zirimo n’iz’umutekano, bugira uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije no gukumira ingaruka zaterwa n’imihindagurikire y’ikirere zishobora no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Biteganyijwe ko muri uru rugendo, aba banyeshuri bazasura imishinga itandukanye igamije kubungabunga ibidukikije, kureba uko ishyirwa mu bikorwa rya politiki rikorwa, ndetse no kungurana ibitekerezo n’inzobere mu by’ibidukikije.
Uru rugendoshuri rugaragaza umuhate w’u Rwanda mu guhuza ibikorwa by’umutekano n’iterambere rirambye, binyuze mu gutegura abasirikare bafite ubumenyi buhagije ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe, by’umwihariko imihindagurikire y’ikirere.


Kinyarwanda
English
Swahili








