issa
Impinduka mu mabwiriza y'Inteko z'abaturage

Jan 27, 2026 - 10:07
 0

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, yashyizeho amabwiriza mashya ajyanye n'uburyo Inteko z'abaturage zizajya ziterana. Muri ayo mabwiriza iminsi Inteko z'abaturage zaberagaho yashyizwe ku minsi ibiri mu kwezi.

Nkuko bigaragara mu mabwiriza yo ku wa 21 Mutarama 2026, yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, Inteko z'abaturage zizajya ziterana Kabiri mu kwezi ndetse harimo impinduka kuko Inteko z'abaturage zateranaga buri cyumweru zizajya ziterana kabiri mu kwezi.

Mu ngingo ya Kane y'ayo mabwiriza, iteganya ko Inteko z'abaturage zizajya ziterana ku wa Kabiri w'icyumweru cya Mbere n'uwa Kabiri w'icyumweru cya Gatatu hagati ya Saa munani ibere ku rwego rw'Akagari ndetse iyoborwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ariko mu gihe Inteko y'abaturage yitabiriwe n'ubuyobozi wo ku rwego rwisumbuye niwe uzajya ayobora Inteko y'abaturage. 

Ayo mabwiriza agaragaza ko Inteko izajya iyoborwa mu rurimi rw'ikinyarwanda ndetse abafite ubumuga bagashyirirwaho uburyo bwo kubafasha gutanga ibitekerezo.

 Muri aya mabwiriza, abayobozi bo mu nzego z'Ibanze zitandukanye basabwa kujya bitabira Inteko z'abaturage ndetse bazigiremo uruhare.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Dominique Habimana yandikiye ibaruwa abayobozi mu nzego z'Ibanze abasaba gutangira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza yo ku wa 21 Mutarama 2026

 Inteko z'abaturage, ubusanzwe zabaga inshuro enye mu kwezi kuko zabaga buri umunsi umwe mu cyumweru mu tugari rwose two mu Ntara 4 no mu mujyi wa Kigali ahenshi zabaga ku wa Kabiri wa buri cyumweru.

Jan 27, 2026 - 10:15