issa
Umupolisi yagongewe mu kazi na moto bimuviramo gupfa

Dec 27, 2025 - 08:42
 0

Umupolisi witwa Habugusenga John, wari mu kazi ko kubungabunga umutekano yagongewe n’umuntu wari utwaye moto mu muhanda w’igitaka uri mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri Noheli.

Uyu mupolisi yavukaga mu Mudugudu wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Karere ka Nyanza.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mupolisi yari amaze igihe gito yinjiye mu gipolisi ndetse ko yagonzwe n'umuntu wari utwaye moto ahetse umugenzi.

Amakuru avuga ko nyakwigendera PC Habagusenga akimara kugongwa yahise ajyanwa ku Bitaro by’Umwami Fayçal atarashiramo umwuka agihumeka, ariko aza gupfa bukeye.

PC Habagusenga John yari bivugwa ko yari afite imyaka 21 ndetse akaba ari mu rubyiruko 1,900 ruherutse kwinjizwa muri Polisi y’igihugu vuba aha.

Dec 27, 2025 - 10:40