Rutsiro: Barinubira gusubira mu icuraburindi ryo kutagira umuriro w'amashanyarazi
Abaturage batuye mu kagari ka Sure mu Karere ka Rutsiro bavuga ko umuriro w'amashanyarazi bari wahawe batakiwukoresha biturutse ku nkuba yakubise mubazi zabo ntibahabwe izindi zizisimbura .
Imiryango 9 ituye mu Mudugudu wa Nyagahinga mu kagari ka Sure mu Murenge wa Mushumbati niyo ivuga ko amezi atandatu ashize basubiye mu icuraburindi kandi bari bafite umuriro w'amashanyarazi bitewe na mubazi zahiye ntizisimbuzwe izindi.
Abaturage bagaragaza ko intandaro yo kubura umuriro w'amashanyarazi ari ikiza bahuye nacyo.
Umwe mu baturage aragira ati " Twacanye icyumweru kimwe inkuba irabikubita, kuva icyo gihe twahise duhera mu icuraburindi, abaturage bamwe bagacana abandi ntiducane. Twari tugize amahirwe abana bari batangiye kujya basubiramo amasomo ariko kuva icyo gihe twongeye kubaho ubuzima bwo kudacana."
Undi muturage aragira ati" Inkuba yarakubise harashya, ubwo baraje baratubarura, batwara nimero za mubazi zacu( Cash power) batubwira ko bazawuduha nyuma y'ukwezi, twararindiriye hashize amezi atandatu kugeza ubu nta kintu baratubwira, icyo twabasaba nkuko bari baduhaye umuriro nuko badufasha tukongera gucana. "
Umwe mu babyeyi aragaruka ku ngaruka barimo guhura nazo. Aragira ati "Ubwo rero kuva mu kwa karindwi, ntabwo turongera kubona umuriro, nta gucana, n'abana ntibiga neza ni ukuzunguza igitaramo, twasubiye mu icuraburindi twarimo mbere."
Undi muturage yagize ati "Agashirira karongeye karagaruka ubu ni igihombo turimo, kandi twari twiteze byinshi ku murimo twari twabonye."
Bahoranimana Bernabe, umuyobozi wa REG, mu karere ka Rutsiro avuga ko agiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo abo baturage bazongere kubona umuriro w'amashanyarazi.
Yagize ati"Tugiye koherezaho ikipe ya tekenike isuzume irebe niba ari kashi pawa ( Cash power) zakubiswe n'inkuba, nidusanga zarapfuye zisimbuzwe, niba ari imiyoboro yangiritse isanwe ariko abo baturage ba sure basubizwe serivisi."


Kinyarwanda
English
Swahili









