issa
Amashuri yo muri Kigali agiye gufunga kubera Isiganwa ry'isi ry’amagare

Sep 17, 2025 - 08:36
 0

Minisiteri y'Uburezi kubufatanye n'ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye azafungwa by’agateganyo guhera ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, mu rwego rwo korohereza imigendekere myiza y’imikino y’isiganwa ry’amagare mpuzamahanga ya UCI Road World Championships izabera i Kigali.

Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku wa 16 Nzeri, n’uko igihe kingana n’icyumweru cy’amasomo kizatakara kubera ayo masiganwa azaba arimo abera muri Kigali n’uko kizongerwa ku ngengabihe y’igihembwe, ni mu gihe kandi ngo amashuri asabwa kuba akoresha uburyo bwo kwiga bwo kuri murandasi mu gihe ayo marushanwa azaba aba hagamijwe gukomeza imyigire y’abanyeshuri.

Ni itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X ku wa kabiri n’Umujyi wa Kigali, mu gihe uyu murwa mukuru w’igihugu ukomeje imyiteguro yo kwakira ibihumbi by’abakinnyi, abayobozi n’abashyitsi batandukanye bazaturuka hirya no hino ku isi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko imyitozo y’umutekano imaze igihe ikorwa kugira ngo amarushanwa azagende neza kandi mu mutekano usesuye.

Yagize ati “Intego nyamukuru y’iyi myitozo ni ugupima ubushobozi bwacu mu kurinda umutekano ku mihanda, kugenzura uburyo abagenzi n’abanyamaguru bagenda, kurinda inzira z’ingenzi zinyurwamo n’abari mu marushanwa, gutanga abapolisi n’abakorerabushake, no gutanga abamotari baherekeza abasiganwa. Ibi byose tukaba tugamije kubikora neza hatabayeho guhungabanya ubuzima bw’abaturage.”

ACP Rutikanga yakomeje yizeza abatuye Kigali ko ubuzima busanzwe butazahagarara kubera imikino “Iyi mikino ntabwo izahagarika ubuzima bw’abaturage, kuko hari izindi nzira zizasigara zikoreshwa. Uretse imihanda izaba irimo inyurwamo n’abari mu marushanwa gusa izaba itemerewe kunyurwamo na buri wese naho izindi ngendo zizakomeza nk’ibisanzwe.”

Ni mu gihe kandi Polisi y’u Rwanda yatangaje aho abagenda n’amaguru bazanyura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, mu gihe ayo marushanwa azaba arimo aba guhera 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, hagamijwe korohereza urujya n’uruza rw’abaturage muri uyu mujyi.

U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira iri siganwa rikomeye rizatangira ku wa 21 kugeza 28 Nzeri 2025, rikazahuriza hamwe abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi, rikazaba n’umwanya mwiza wo kumenyekanisha Umujyi wa Kigali n’u Rwanda muri rusange nk’ahantu hizewe mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga nk’uko impuguke mu bijyanye n’ubukerarugendo zibivuga.

Sep 17, 2025 - 09:22