Karongi: Hamaze gufatwa abakoze Jenoside 70
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko imbaraga bwashyize mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside zatanze umusaruro, aho abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barenga 70 bari bamaze imyaka irenga 30 bihishahisha bafashwe bashyikirizwa ubutabera.
Mu 2024 mu Karere ka Karongi hagaragaye ubwiyongere bw’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi byatumye hongerwa imbaraga mu biganiro byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ndetse n’abafungiwe ibyaha bya Jenoside baraganirizwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze mu byari byatumye ingengabitekerezo ya Jenoside izamuka harimo abakoze Jenoside bidegembya.
Ati “Mu mezi 12 ashize tumaze gufata abarenga 70 bakoze Jenoside muri aka karere. No mu kwezi gushyize barafashwe mu Murenge wa Twumba na Mutuntu bakoze Jenoside mu Bisesero, bari barakatiwe, ubu barafunze”.
Mu bafashwe harimo abari barahungiye mu tundi turere ubuzima buba bubi cyangwa babona bamaze gusaza bakagaruka ku ivuko, harimo kandi n’abatangwa na bagenzi babo bafatanyije gukora Jenoside bari gufungurwa barangije ibihano.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yashimye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’icyumweru cy’ubudaheranwa avuga ko ibiganiro byatangirwa muri iki cyumweru ngarukamwaka, byaba ibyahawe abarokotse Jenoside n’ibyahawe abayikoze byatanze umusaruro.
Ati “Twazengurutse akarere kose. [...] Icyumweru cy’ubudaheranwa kigira akamaro cyane. Dushimira Leta yacu yagishyizeho”.
Muri Nyakanga 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi byagaragaye mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 byiyongeyeho 8,4% ugereranyije n’ibyagaragaye mu gihe nk’icyo umwaka ushize.
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yakurikiranye amadosiye 253 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bikurikiranyweho abantu 246 higanjemo abagabo kuko bagize ijanisha rya 73,6% mu gihe abagore ari 26,4%.


Kinyarwanda
English
Swahili









