
Umweyo uravuza ubuhuha mu gisirikare cy’u Bushinwa
Mu gisirikare cy’u Bushinwa umweyo uravuza ubuhuha nyuma y’uko hagaragaye ko hari abasirikare bakomeje kurya ruswa
Ibi bikaba byatumye Abasirikare bakuru bagera kuri 12 batazaboneka mu ikoraniro rihuza abategetsi bakuru mu nzego za politike n’iza gisirikare riteganijwe mu cyumweru gitaha taliki enye.
Ubutegetsi bwatangaje ko Tan Ruisong wahoze ukuriye kompanyi ya leta, Aviation Industry Corporation of China, ikora indege n’ibindi bikoresho bya gisirikare, na we yiyongeye ku rutonde rw’abakurikiranyweho ruswa.
Akanama gashinzwe iby’imyitwarire no kurwanya ruswa katangaje ko uyu mugabo yaba yarakiriye ruswa itubutse.
Havuzwe amakuru menshi ko kandi Minisitiri w'Ingabo wa China n’umugaba w'ingabo zirwanira mu mazi ko bashobora kuba bari gukorwaho iperereza kuri ibyo byaha, bityo hakazarebwa niba bari mu bazaba bitabiriye inama nk’ikimenyetso cyo kuba batarahamwa n’ibyaha.
Gusa ku rundi ruhande, bivugwa ko Perezida Xi Jinping yaba arimo gukoresha iyi turufu kugirango yiheshe igitinyiro no kuyobokwa mu bagize inzego nkuru za gisirikare n’izubutegetsi, kurusha uko byaba ari igikorwa nyirizina cyo kurwanya ruswa.