
Perezida Ndayishimiye yaba yavuye ku kejo akemera kuganira n'u Rwanda?
Perezida w'u Burundi, Ndayishimiye Evaliste yatangaje ko igihugu cye kiteguye kuba cyakwinjira mu biganiro n'u Rwanda nyuma y'umwaka urenga ibi bihugu bimaze bidacana uwaka, ni mu gihe yari amaze igihe atangaza ko yiteguye intambara n'u Rwanda.
Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ku wa 27 Gashyantare 2025, ubwo yari yakiriye Abadipolomate batandukanye bakorera mu gihugu cy'u Burundi.
Ni amagambo asa nk'ayatunguranye, bitewe nuko mu byumweru bibiri bishize ubwo Perezida w'u Burundi yari yahuye n'Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu burundi yari yatangaje ko abona intambara y'akarere itutumba kandi iri guterwa n'u Rwanda.
Amaze igihe kandi yumvikana avuga ko u Rwanda rudashobora gutsinda u Burundi, atanga urugero ko no ku ngoma ya cyami rutigeze rwipima ku Burundi.
Kuri ino nshuro, Perezida Ndayishiimye yumvikanye avuga aciye bugufi, agaragaza ko u Burundi bwiteguye kwicara ku meza y'ibiganiro n'u Rwanda.
Yagize ati“Mu muco wacu twemera ko mbere yo kujya mu ntambara tubanza kugerageza amahoro. Mu rwego rwo kwirinda intambara hagati y’ibihugu byacu byombi, twagerageje gukemura ibidutandukanya biciye mu nzira y’amahoro. Ibyo ni byo byakozwe kuva mu 2020, u Burundi bwatangije ibiganiro hagati yabwo n’u Rwanda kandi turacyatsimbaraye kuri uwo mujyo. Kugeza uyu munsi, u Burundi buracyiteguye kuganira n’u Rwanda kugira ngo bikemure ikibazo kiri hagati y’impande zombi.”
U Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n'u Rwanda mu ntangiriro za 2024, bukaba bwarashinjaga u Rwanda gutera inkunga umutwe wa RED-TABARA urwanya Leta y'u Burundi.
Ni ibirego u Rwanda rwahakanye, rugaragaza ko ntaho ruhuriye n'uyu mutwe. Perezida Ndayishimiye kandi muri uwo mwaka ubwo yaganiraga n'urubyiruko rusaga 500 ubwo yari ari mu mujyi wa Kinshasa yumviakanye avuga ko urubyiruko rw'urwanda ruboshye, abasaba guhaguruka bakazamufasha gukuraho Leta y'u Rwanda