
Minisitiri w'Intebe Ngirente yahaye umukoro abo mu turere twa Ngororero na Burera
Abaturage bo mu turere twa Ngororero na Burera basabwe gukomeza kujya bibungabungira umutekano kuko ariwo musingi w’iterambere
Babisabwe na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri utu turere aherekejwe n’abandi bayobozi.
.
Abaturage bakora imirimo itandukanye by’umwihariko abakora mu birombe bavuga ko bashimira leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose bituma abanyamahanga bahitamo kuzana ibikorwa byabo mu Rwanda, bakabyukiramo babona akazi.
Ubwo yasozaga uru ruzinduko muri utu Turere twombi, Minisitiri Edouard yatangije igihembwe cy’ihinga 2025 B, ndetse asura n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere.