issa
Goma: Habaye igikorwa cyo kwibuka abaturage bishwe mu bitero by’indege

Jan 8, 2026 - 13:02
 0

Ku wa 8 Mutarama 2026, Mu mujyi wa Goma habaye igikorwa cyo kwibuka abaturage b'abasivili b’inzirakarengane bishwe mu bitero by’indege byabaye mu minsi ishize bikozwe na leta ya Repubulika ya Demokalasi ya Congo, aho abitabiriye icyo gikorwa bagarutse ku ngaruka z’umutekano muke zikomeje kwibasira abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyateguwe n'ihuriro AFC/M23 cyaranzwe n’ibihe byo guceceka no kunamira abazize ibyo bitero, hagamijwe guha icyubahiro ubuzima bw’abagabo, abagore n’abana bahitanywe n’ibikorwa by’intambara byibasiye abasivili. Abitabiriye icyo gikorwa bagaragaje ko ababuze ababo bakwiye guhabwa ubutabera n’ihumure, ndetse hakabaho ingamba zihamye zo gukumira ko bene ibi bikorwa byasubira.

Mu butumwa bwatanzwe muri icyo gikorwa, AFC/M23 yavuze ko yifatanyije n’imiryango yagizweho ingaruka n’izo mpfu, ishimangira ko kwibuka abishwe ari intambwe yo gusaba ko ubuzima bw’abasivili bwahabwa agaciro n’uburenganzira bwabo bukarindwa.

Uyu mutwe wongeye kugaragaza ko wiyemeje kurinda abaturage mu bice uvuga ko ugenzura, usaba ko hagira igikorwa gifatika gifatwa mu kurinda abasivili no kubaha umutekano urambye.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki Lawrence Kanyuka yagize ati "Twunamiye mu cyubahiro n’agahinda kenshi urwibutso rw’abazize ibyo bitero, tunihanganisha byimazeyo imiryango yagizweho ingaruka n’izo mpfu zibabaje."

Yakomeje ati "Ibyaha nk’ibi bibi ntibizibagirana kandi ntibizafatwa nk’ibisanzwe. AFC/M23 yongeye gushimangira ku mugaragaro icyemezo cyidatezuka cyo kurinda abasivili no kurengera uburenganzira bwabo bw’ibanze bwo kubaho, kugira umutekano no kubaho mu cyubahiro.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye mu gihe umutekano mu bindi bice by’Uburasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamo ibibazo, aho abaturage bakomeje gusaba amahoro n’ituze birambye.

Jan 8, 2026 - 13:37