Nyakabanda: Indaya eshanu zarwaniye umugabo mu buryo bukomeye
Abakobwa batatu n’abagore babiri batunzwe no kwicuruza batuye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, barwanye mu buryo bukomeye bapfa umusore bitungura benshi.
Ibi byabereye hafi y’Ikigo Iwacu ku Kabusunzu ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko batunguwe cyane n’uburyo izi ndaya uko ari eshanu zarwaniye umusore umwe mu buryo bukomeye.
Uwitwa Nsabimana Aimable yagize ati “ Uriya muhungu yinjiye muri iriya nzu ziriya ndaya ebyiri zibamo barakinga muri ako kanya hahita haza izindi eshatu zikubita urugi bakinguye tubona bahise batangira kurwana bamurwanira bavuga imvugo nyandagazi buri wese avuga ko ari umugabo we.”
Undi mugore yagize ati “ Njye natunguwe n’uburyo bose uko ari batanu barwaniraga umusore umwe,ahubwo se uragira ngo ako gasore kameze gute ko ari akana mu gihe abandi ubona ko ari abagore bakuze.”
Undi muturage wanze ko izina rye ritangazwa,yavuze ko bifuza ko ubuyobozi bwakwirukana indaya zituye muri uru rugo rwabereyemo imirwano kuko ziteza umutekano muke muri aka gace.
Ati “ Ubuyobozi nibudufashe bubirukane kuko bateza rwaserera aha n’umutekano muke ikindi ntabwo umuntu yarerera abana ahantu haba indaya nk’izi zitukana nk’abashumba ngo abana bazagire uburere.”
Umunyamakuru wa UKWELITIMES, yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira kari hafi y’aho izi ndaya zarwaniye witwa, Hategeka Gaudence, kugira ngo agire icyo avuga kuri zi ndaya zihungabanya umutekano muri aka gace ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye.


Kinyarwanda
English
Swahili









