RIB yataye muri yombi umuvugabutumwa Bucyanayandi Emmanuel
Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB I Remera mu karere ka Gasabo.
RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi.
Yabasabaga gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk'ituro.
Afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.
RIB na Polisi barihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









