Abantu babiri baguze ubutaka bumwe ni nde ubwegukana?
Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi byagaragaje ko hari ibibazo abaturage bahura nabyo bishingiye ku butaka birimo imbibi, izungura rishingiye ku butaka, ihererekanya ry’ubutaka, inzira cyangwa imihanda n’ibyangombwa by’ubutaka bitinda kuboneka.
Muri iyi minsi usanga abantu bagura ubutaka ndetse bakebyemereza kwa noteri wigenga. Ikibazo rero gishingiye ku butekamutwe bwateye muri iyi minsi nubwo bwahozeho ariko wenda imbuga nkoranyamba zikaba zarabwamamaje kurusha ikindi gihe mu mateka y’ikiremwamuntu.
Ibaze rero ugiye kugura ubutaka mu gihe utahererakanya ibyangombwa ngo bive ku wo mwaguze ubigireho ububasha busesuye’procuration’ ukabona bwa bukata hari undi wabuguze.
Uwo mwaguze bwa mbere, aho kuguhinduriza ibyangombwa, agahita agurisha ku wundi mukiriya, wabyitwaramo gute?
nzira ziteganywa n’itegeko rero rigena ko abaguze bahererekanya ubutaka. Amasezerano yo kwa noteri w’ubutaka uhita ukora ihererekanya ry’icyangombwa’mutation’.
Uwaguze ubutaka mbere ashobora gutambamira ubutaka’ nib wo buryo umuguzi wa kabiri adashobora kubona ibyangombwa. Iyo rero waguze ugasanga yarabugurishije undi mukiriya, ugana urukiko ukaregera’mutation’ cyangwa se kuregera amasezerano y’ubugure. Ihererekanya rigira agaciro iyo ryanditswe n’umukozi ushinzwe iby’ubutaka.
Umurongo rero uhari, harebwa uwabuguze byemewe n’amategeko. Ni iteka rya minisitiri ryo mu 2008 ko ubugure bw’ubutaka bukorerwa imbere ya noteri. Iyo wariganyijwe ukarega uhabwa amafaranga angana n’agaciro k’ubukata muri icyo gihe.

Kinyarwanda
English
Swahili








