Iteka rya perezida rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu cy’ u Rwanda
Perezida wa repubulika n’abanyapolitiki bakuru bagenerwa imishahara iteganywa n’iteka rya perezida n°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu n’uburyo bitangwa
Abanyapolitiki bakuru b’Igihugu barebwa n’iri teka barimo perezida wa repubulika, perezida wa sena, perezida w’umutwe w’abadepite, minisitiri w’intebe, ba visi perezida ba sena, ba visi perezida b’umutwe w’abadepite, abaminisitiri, abanyamabanga ba leta, abandi bagize guverinoma bashobora gushyirwaho na perezida wa repubulika, abaguverineri b’intara, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, abasenateri n’abadepite.
Ibigenerwa Perezida wa Repubulika
Ingingo ya 4 ivuga ko Perezida wa Repubulika agenerwa umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi nibindi birimo inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose, imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta, uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta, amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi, amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta, uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi. n’ibindi bibafasha kuzuza neza inshingano uko bikwiye
Ba Visi-Perezida ba Sena, aba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n’Abanyamabanga ba Leta
Ingingo ya 6 y’iri teka iteganya ko Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw) n’ibindi bibafasha kuzuza neza inshingano uko bikwiye
Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434.613 Frw) n’ibindi bibafasha kuzuza neza inshingano uko bikwiye
Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434. 613 Frw) n’ibindi bibafasha kuzuza neza inshingano uko bikwiye
Abasenateri n’Abadepite
Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi n’ibindi bibafasha kuzuza inshingano uko bikwiye
Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.
Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) buri wese kandi buri kwezi n’ibindi bibafasha kuzuza neza inshingano uko bikwiye
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa imishahara n’ibindi bagenerwa hashingiwe ku nzego z’imirimo n’imyanya y’imirimo barimo.
Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).


Kinyarwanda
English
Swahili









