issa
Uko gusambanya umwana bihanwa n’amategeko

Jun 7, 2025 - 13:24
 0

Icyaha cyo gusambanya umwana ni kimwe mu byaha bikomeje kwibasira umuryango nyarwanda.

Itegeko nimero 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana risobanura ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko.

Icyaha cyo gusambanya umwana ni iki?

Ingingo ya 133 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nkuko ryavuguruwe kugeza ubu isobanura ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana birimo: gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana, no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Gusambanya umwana bihanishwa iki?

Ingingo ya 133 ivuga ko uhamwe n’Ibikorwa bigize igika cyasobanuwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu. Naho iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Igika cya gatanu kivuga ko Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu.

Umwana wasambanyije undi mwana nawe arahanwa?

Ingingo yavuzwe hejuru ikomeza ivuga ko Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko atarageza ku myaka 18 asambanyije umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 akoresheje kiboko, ibikangisho, uburiganya cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, cyangwa yamuhaye ibintu bimuca intege, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho agabanyirizwa ibihano, urugero nkiyo yari guhanishwa igifungo cya burundu ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15).

Ni iki kiranga umwana?

Inyandiko y’ivuka nicyo kimenyetso kidashidikanwaho  kigaragaza imyaka y’ubukure mu gihe idahari igasimburwa n’urubanza ruyisimbura nkuko biteganywa n’itegeko rigenga abantu n’umuryango kuko ari aho ushobora kureba umuntu ukabona ko ari umwana iyo ari mu myaka yo hasi nk’itanu, icumi, ariko byagera muri cumi n’itandatu  kuzamura bikaba byagorana kumenya imyaka y’umuntu.

Ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 4/12/2023 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isoza ivuga ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kidasaza.

Jun 7, 2025 - 15:01