issa
Abayisilamu 600 bo muri RDC bizihirije Eid Al-Adha mu Rwanda

Jun 7, 2025 - 13:17
 0

Abayisilamu barenga 600 baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda mu kwizihiza Umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha

 Aba bayisilamu bo muri RDC basenganye iri sengesho rya Eid Al Adha n'abayisilamu bo mu Rwanda basengeye muri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo ku tariki ya 7 Kamena 2025.

Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, yasabye Abayisilamu kunga ubumwe ndetse avuga ko uyu munsi mukuru ubibutsa umunsi w’igitambo.

Yagize ati "Turabibutsa kunga ubumwe no gusenyera umugozi umwe, gufashanya no kubungabunga umutekano w’igihugu ndetse no kwitabira gahunda za Leta.”

Yongeyeho ko kwakira Abayisilamu baturutse i Goma ari ikimenyetso cyo gufatanya.

Ati "Kwakira abarenga 600 baturutse i Goma, bisobanuye ko abaturage bunze ubumwe kandi bizeye umutekano w’u Rwanda, dore ko no mu Mujyi wa Kamembe habarurwa abagera kuri 200 bavuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo."

Jun 7, 2025 - 14:04