issa
Umukobwa w'imyaka 18 bamunize kugeza aheze umwuka arapfa

Nov 22, 2025 - 07:56
 0

Umwana w'umukobwa w'imyaka 18, Anna Kepner, yasanzwe mu gitanda yapfuye aho bivugwa ko yanizwe kugeza aheze umwuka.

Ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, nibwo hatangiye gusakara amakuru y'umwana w'umukobwa w'imyaka 18, Anna Kepner wapfuye mu buryo bubabaje mu bwato bwa Carnival Horizon buherere muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Bivugwa ko ibi byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, aho uyu mwana w'umukobwa yapfuye azize kubura umwuka bitewe n’uko yanizwe kugeza umwuka uheze.

Amakuru ava ku muntu uri hafi y’iperereza yabwiye ikinyamakuru ABC News ko abakozi ba FBI babonye ibikomere bibiri mu ijosi rya Anna Kepner nyuma yo gukomeretswa n’umuntu utaramenyekana. Uwo mutangabuhamya yongeyeho ko nta bimenyetso by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byabonetse kandi ko nta nzoga cyangwa ibiyobyabwenge byari mu mubiri w’uyu mukobwa w’imyaka 18.

Ibiro bya Medical Examiner bya Miami-Dade biracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'uyu mukobwa mu buryo budasubirwaho.

Bivugwa ko Anna yabonwe ku itariki 8 Ugushyingo 2025, n’umukozi ushinzwe isuku mu byumba, aryamye munsi y’igitanda azingiye mu myenda y'imbere y'Abagore ubwo bari mu rugendo rwo mu birwa bya Caribbean ari kumwe na se, Christopher Kepner, nyirabukwe Shauntel Hudson, n’abana ba Hudson.

Amakuru aheruka avuga ko hari umusore uvukana n'uyu mukobwa, wagiraga imyitwarire idasanzwe imwerekeyeho, ndetse ngo rimwe yigeze kurira uyu mukobwa ari mu buriri, nk’uko bitangazwa na Steven Westin, se w’uyu muhungu wigeze gukundanaho na Anna.

Westin yabwiye ikinyamakuru citwa Inside Edition ko ibi byose yabimenye abisobanuriwe n’umuhungu we w’imyaka 18, kandi avuga ko uwo musore yamubwiye ibindi byinshi biteye ubwoba birebana n’uwo muryango.

Anna Kepner yasanzwe yapfuye nyuma yo kunigwa n'umuntu utaramenyekana

Uyu mwana w'umukobwa witabye Imana yari afite imyaka 18

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373