issa
Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports mu mukino w’amahoro

Nov 21, 2025 - 20:40
 0

Ikipe ya Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wari utuje cyane w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda.

Ku  isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice zirengaho gato, nibwo uyu mukino hagati ya Gasogi United na Kiyovu Sports watangiye. Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Kiyovu Sports ariko uko iminota yagendaga ishira niko Gasogi United yagendaga iza mu mukino.

Ku munota wa 18, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya mbere mwiza ku mupira wari uzamuwe na Nsanzimfura Keddy ariko Moise Sandja Bulaya ateye umupira ukubita ipoto uvamo.

Ikipe ya Gasogi United yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 45, gitsinzwe na Kazimbwe Faizo. Ni nyuma ya Kufura nziza yatewe umuzamu wa Kiyovu Sports kuwufata ngo awuherane biranga kugeza igitego kinjiyemo.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Gasogi United ari yo iri imbere ku gitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports. Ni igice Kiyovu Sports yakinnye neza ariko birangira Gasogi United itsinze.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Gasogi United ubona iri hejuru ya Kiyovu Sports nubwo iyi kipe y’abanyamujyi nayo yanyuzagamo ikataka ishaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 65, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amahirwe yo kubona igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza Niyo David yahaye Sadja Bulaya ariko agiye gutera ishoti umupira arawubura.

Ikipe zakomeje gukinira mu kibuga hagati ubona ntayirimo kurema uburyo wavuga ko bwabyara igitego.

Ku munota wa 83, ikipe ya Kiyovu Sports yahushije igitego ku munota wa 83. Ni umupira wazamukanwe na Uwineza Rene ateye santire rutahizamu witwa Gabriel Ndog Fils gushyira mu izamu biranga umupira awutera hanze.

Umukino wahuzaga Gasogi United na Kiyovu Sports warangiye ikipe ya Gasogi United itsinze igitego 1-0. Ni umukino Gasogi United yakinnyi nk’abagabo ndetse ubona ishaka gutahana amanota atatu uyu munsi.

Kiyovu Sports yananiwe kwitwara neza imbere ya Gasogi United 

Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa Munani wa Shampiyona 

Samuel Uwikunda niwe wayoboye uyu mukino 

Umutoza wa Gasogi United, Dusange Sasha yafashije iyi kipe kwitwara neza

Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports ntabwo byagenze neza 

Umuzamu wa Gasogi United Ndagijimana Leandre yarokoye kenshi ikipe ye

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports mu mukino w’amahoro

Nov 21, 2025 - 20:40
Nov 21, 2025 - 22:20