
Sinshaka kuvuga ku bihuha! Xabi Alonso ibyo kuza muri Real Madrid yabyise ibihuha
Umutoza wa Bayern Leverkusen, Xabi Alonso yanze kuvuga ku birimo kuvugwa ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid ndetse abyita ibihuha.
Kuva mu meshyi y'umwaka ushize, nibwo byatangiye kuvugwa ko Xabi Alonso agomba kwerekeza muri Real Madrid nyuma yo kugira Sezo nziza muri Bayern Leverkusen akayihesha igikombe nyuma y'igihe kirekire.
Uyu mutoza yaje gufata umwanzuro wo kongera amasezerano y'umwaka atoza iyi kipe kuko yifuzaga gukomeza gufasha iyi kipe ndetse agakomeza kugira ubunararibonye mu butoza nyuma yo kugira ibihe byiza nk'umukinnyi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 mata 2025, ubwo uyu mutoza yakoraga ikiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino Bayern Leverkusen ifitanye na FC Saint Pauli, yavuze ku bivugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid nyuma yuko ishobora gutandukana na Carlos Ancelotti.
Yagize ati " si igihe cyiza cyo kuvuga ku hazaza hanjye ubu, turi mu bihe byiza muri iyi Sezo. Sinshaka kuvuga ku byo mutekereza ndetse n'ibihuha. Ndabyumva byarabaye ariko icy'ingenzi kuri njye n'ikiri kuba ubu."
Ikipe ya Bayern Leverkusen yubakiye ikibumbano Xabi Alonso imbere ya Sitade ikiniraho kubera guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka irenga 60 ndetse anayihesha igikombe cy'igihugu.
Xabi Alonso nubwo avugwa muri Real Madrid umwaka utaha, ariko iyi kipe iranavugisha Jürgan Klopp ndetse binavugwa ko uyu we ibiganiro bigeze kure nyuma y'igihe gito asezeye mu ikipe ya Liverpool FC.