Police FC yatsinze Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari
Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Police FC igitego 1-0 mu mukino wa 1/2 w'igikombe cy'Intwari.
Ku isaha ya saa Munani n'iminota 59, nibwo umukino hagati ya Rayon Sports na Police FC watangiye. Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi ariko wabonaga ikipe ya Police FC iri gukora ibintu ubona bishobora gutanga umusaruro.
Ku munota wa 8, ikipe ya Police FC yahushije uburyo bukomeye bwari bubonwe na Ani Elijah. Ni umupira yahawe na Kwitonda Alain Bacca asigarana na Kwizera Olivier ariko ateye ishoti umupira umuzamu wa Rayon Sports awukuramo neza.
Ku munota wa 15 kandi iyi kipe yongeye guhusha uburyo bukomeye nabwo bwari bubonwe na Ani Elijah ariko gutsinda bikomeza kwanga. Yazamukanye umupira yari ahawe na Richard Kirongozi ateye ishoti nanone Kwizera Olivier akomeza gutabara ikipe ya Rayon Sports.
Kuva kuri uyu munota nta kipe yongeye kurema uburyo wavuga ko bukomeye kuko umukino wakinirwaga mu kibuga hagati cyane ubona ikipe zombi zirimo gucungana cyane. ku munota wa 33, ikipe ya Police FC yakoze impinduka, myugariro Issac Eze asohoka mu kibuga hinjiramo, Ndayishimiye Dieudonne.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Ni igice cyaranzwe no kwiharira umupira cyane kwa Police FC, naho ku ruhande rwa Rayon Sports wabonaga irimo gutakaza imipira myinshi mu kibuga hagati.
Igice cya Kabiri n'ubundi cyatangiranye imbaraga nke ku mpande zombi ariko Police FC ikanyuzamo ukataka mu buryo wabonaga isaha n'isaha iraza kubona igitego cya mbere.
Ku munota wa 68, ikipe ya Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye rutahizamu wayo, Ndikumana Asmane, yakoze umupira mu rubuga rw'umuzamu Umusifuzi wo hagati Celestine ahita atanga Penalite. Ni Penalite yatewe neza na Byiringiro Lague, Police FC ibona igitego cya mbere.
Ku munota wa 71, ikipe ya Police FC yakoze impinduka Ben Moussa akura mu kibuga Kwitonda Alain Bacca na Byiringiro Lague yinjizamo Mugiraneza Froduard na Emmanuel Arnold Okwii. Uku gusimbuza kwaje gukurikiye Rayon Sports yakuyemo Tambwe Gloire ndetse na Tony Kitoga yinjizamo Sindi Paul Jesus na Mugisha Didier.
Umukino hagati ya Rayon Sports na Police FC warangiye ikipe ya Police FC itsinze igitego 1-0 mu mukino wa 1/2 w'igikombe cy'Intwari. Police FC nyuma yo gutsinda byatumye igera ku mukino wa nyuma, aho izahura na APR FC.
Umukino wa nyuma uzaba ku cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, hagati ya Police FC na APR FC kuri Sitade Amahoro.


Kinyarwanda
English
Swahili









