issa
Pastore, Sagna na Gracia bazwi mu mupira w'amaguru ku isi bise izina abana b'Ingagi mu Rwanda

Sep 5, 2025 - 15:35
 0

Abanyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi, Javier Pastore, Bacary Sagna na Louis Garcia, bise izina Ingagi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, mu Rwanda habaye ibirori byo kwita izina Abana 40 b’Ingagi. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu bingeri zose yaba hano mu Rwanda ndetse n’abandi batumiwe baturutse hanze y’u Rwanda. Iki gikorwa kandi cyarimo abayobozi  batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengimana, Madam Jeannette Kagame ndetse na Jean-Guy Africa umuyobozi wa RDB.

Mu baje mu Rwanda baturutse hanze y’igihugu harimo abanyabigwi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru ku isi barimo Bacary Sagna, Javier Pastore na Louis Garcia. Abandi bazwi cyane harimo umuhanzikazi Yemi Alade waje aturutse mu gihugu cya Nigeria hamwe na Khaby Lame.

Ni ibirori byari biteguye neza ndetse byatangiye abahanzi barimo Bruce Melodie, Kivumbi King, Ariel Ways, Chriss Eazy, Senderi na QD baririmba.

Haje no kugera mu gikorwa cyo kwita izina abana 40 b’Ingagi barimo abahungu ndetse n’abakobwa. Aba bakinnyi b’abanyabigwi baje kungerwaho batangaza amazina bise aba bana b’Ingagi.

Habanje Louis Garcia wakanyujijeho mu ikipe ikina shampiyona ya Esipanye, Atletico Madrid ndetse ubu urimo gukora umwuga b’ubusesenguzi kuri ESPN, yise Umwana w’Ingagi ‘Iraba’ bisobanuye Ornament Pattern mu rurimi rw’Icyongereza.

Bacary Sagna wakinye muri Arsenal FC ndetse agakundwa cyane mu myaka ya 2007 kugeza 2014, yaje gukurikiraho yita umwana w’Ingagi ‘Amahumbezi’ bivuze Gentle Breeze mu rurimi rw’icyongereza.

Umunyabigwi Javier Pastore uzwi cyane muri Paris Saint Germain mu myaka ya 2011 kugeza muri 2017, yaje kwita izina umwana w’Ingagi, Ganza bisobanuye Dominate.

Ntabwo ari aba gusa bise izina bakomeye muri uru ruganda rw’ibyamamare gusa ku isi kuko na Khaby Lame uzwi cyane kuri Tiktok yabikoze mu buryo bwa Iyakure kuko ntiyaje mu Rwanda. Izina yise umwana w’Ingagi ni Ogera bisobanuye Popular. Yemi Alade nawe yise umwana w’Ingagi ‘Kunda’ bivuze Loved mu cyongereza.

Ibi birori byo kwitwa izina ingagi bibabye ku nshuro ya 20 kuko byatangiye mu mwaka wa 2005. Kuva muri uyu mwaka Ingagi 397 nizo zimaze guhabwa amazina muri iki gikorwa cyo kwita Izina kiba ngaruka mwaka.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Pastore, Sagna na Gracia bazwi mu mupira w'amaguru ku isi bise izina abana b'Ingagi mu Rwanda

Sep 5, 2025 - 15:35
Sep 5, 2025 - 17:13