Umukobwa wa mbere akoze amateka yo kujya gukina mu ikipe ikomeye i Burayi
Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abagore, Mukeshimana Dorothée yerekeje mu gihugu cya Turkey gukomerezayo urugendo rwo gukina umupira w'amagaru.
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 20 Ukwakira 2025, nibwo Mukeshimana Dorothée aherekejwe n'abo mu muryango we, yahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe yerekeje muri Turkey gukina mu ikipe yitwa GAZİANTEP ALG SPOR.
Iyi kipe ni imwe mu zikomeye mu gihugu cya Turkey ndetse ibarizwa mu majyepfo y'iki gihugu. Uyu mukobwa wakiniye Rayon Sports WFC yerekeje muri iyi kipe ku myaka ye 29.
GAZİANTEP ALG SPOR, isanzwe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere y'abagore muri Turkey yitwa Turkish Women’s Super League. Amakuru twamenye ni uko Mukeshimana Dorothée yasinye amasezerano y'umwaka umwe gusa muri iyi kipe.
Muri 2022, Mukeshimana Dorothée yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports WFC asinya amasezerano y'amezi atandatu aho yari aje gufasha iyi kipe kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko nyuma yo gusoza amasezerano yahise agaruka muri AS Kigali WFC yari asanzwemo. Iyi kipe yari ayirimo kugeza ubu ari naho yavuye yerekeza i Burayi.
Mukeshimana Dorothée abaye umunyarwandakazi wa mbere ugiye gukina ku mugabane w'i Burayi, bivuze ko kwitwara neza kwe bizafungurira amarembo abandi bakinnyi b'abanyarwanda.
Mukeshimana Dorothée yerekeje muri Turkey gukina yo


Kinyarwanda
English
Swahili









