issa
Icyo Djihadi n'umutoza bizeza abanyarwanda nyuma yo gutsindwa na Nigeria

Sep 9, 2025 - 10:33
 0

Ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 7 wo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi.

Nyuma y'uyu mukino abasore b'Amavubi bahise berekeza muri Afurika y'epfo aho baraza gukina umukino na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025.

Nyuma y'imyitozo ya nyuma Amavubi yakoze ku wa mbere tariki 8 Nzeri 2025, umutoza wungirije Eric Nshimiyimana yatangaje ko bizeye kwitwara neza muri uyu mukino bagakosora amakosa bakoze mu mukino wa Nigeria.

Eric Nshimiyimana yavuze kandi ko abakinnyi bose bameze neza usibye Nshuti Innocent udahari naho abandi nta rwitwazo bameze neza.

Yagize ati " Umukinnyi udahari gusa ni Nshuti Innocent. Umukino twakinnye Nshuti yabonye ikarita y'umuhondo, Ombarenga na Fiacre ariko Nshuti we yahise agira amakarita 2 atamwemerera gukina. Ugomba gutangira ni Abedi." 

Uyu mutoza yatangaje Kandi ko yabonye bavuga ko u Rwanda rudefanda cyane ariko ko ubanza kudefanda ukabona kwataka cyane nyuma.

Yagize ati "Nahoze mbisoma bavuga ko u Rwanda tudefanda ariko hari ibintu byibanze, ntabwo utangira wataka ahubwo uradefanda ukabona kwataka. Ntabwo turi Barcelona, ntabwo turi Real Madrid, ariko buriya iyo ufite aho uhera biguha n'imbaraga zo kwataka. "

Nshimiyimana Eric kandi yakomoje ku mukino u Rwanda rufitanye na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025, yemeza ko baraza kwitwara neza nubwo bitoroshye.

Yagize ati " Twatsinzwe na Nigeria igisigaye ni ukureba Zimbabwe tuzakina ejo, ni ikipe ikinika ariko nanone nayo ishaka amanota atatu gusa natwe turayashaka kuko iyo utsinze biguha ikizere, niyo mpamvu tugomba gushaka intsinzi.

Tumaze igihe tudatsinda, ariko ntekereza ko urebye uko twakinnye na Nigeria, nubwo uko witegura imikino bitandukanye, gusa twiteguye neza igisigaye ni abakinnyi, no kuba bameze neza mu mutwe."

Kapiteni w'u Rwanda, Bizimana Djihadi, nawe yahaye icyizere gikomeye abanyarwanda nyuma y'imyitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa mbere. 

Djihadi yavuze ko abakinnyi bazi akamaro k'uyu mukino Kandi bizeye kuza kwitwara neza.

Yagize ati " Abakinnyi bameze neza bazi akamaro ku mukino, bazi icyo uvuze kugira ngo dukomeze tube mu murongo wo guhatanira itike. Tumaze gukora imyitozo, ntekereza ko amayeri y’umukino w’ejo ari ukujya gushaka intsinzi."

Bizimana Djihadi yahaye ubutumwa abakunzi b'Amavubi abizeza kuzakora ibishoboka byose ariko nabo bakazabashyigikira.

Yagize ati " Abanyarwanda Ndabasaba gukomeza kudushyikigira turi mu rugo tutari no mu rugo kuko ndatekereza izaca kuri Television. Bazadushyigikire, natwe tuzatanga ibishoboka byose dutahane intsinzi."

Umukino uheruka ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0, byahise bituma u Rwanda rujya ku mwanya wa 4 ku rutonde rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi n'amanota 8 naho Zimbabwe ifite amanota 4 ni iya nyuma.

Bizimana Djihadi yahaye icyizere abakunzi b'Amavubi 

Eric Nshimiyimana yavuze ko bizeye kwitwara neza

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Icyo Djihadi n'umutoza bizeza abanyarwanda nyuma yo gutsindwa na Nigeria

Sep 9, 2025 - 10:33
Sep 9, 2025 - 10:45