Amakipe yo muri Sudani ntiyemerewe gukina igikombe cy'intwari
Nta kipe yo muri Sudani ikina shampiyona y’u Rwanda yemerewe gukina igikombe cy’Intwari (Heroes Cup), niyo zombi zasoza imikino ibanza ya Shampiyona (Phase Aller) ziyoboye ayandi.
Ku itariki 24 Ukwakira 2025, nibwo ikipe zo muri Sudani zirimo Al Hilal Omdurman na Al Merrikh SC zemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda. Izi kipe zakirwa zari zemerewe gukina n’andi marushanwa akinirwa hano mu Rwanda mu gihe yaba abishatse.
Ubwo hasohokaga amakipe yemerewe gukina imikino y’igikombe cy’Amahoro ntabwo aya makipe yigeze yiyandikisha kuko atabyifuje. Mu kiganiro n’itangazamakuru ubuyobozi bwa FERWAFA bwakoze ku wa mbere tariki 22 Ukuboza 2025, Visi Perezida, Mugisha Richard, yatangaje ko aya makipe yo muri Sudani kugeza ubu ashatse gukina igikombe cy’Amahoro ntabwo byakunda kuko amakipe yamaze kwiyandikisha.
Yagize ati “ Ukurikije aho bigeze amakipe twarayamanyesheje byararangiye. Igikombe cy’Amahoro, ikipe kwiyandikisha n’ubushake bwayo icyiciro cyose yaba irimo, rero kwiyandikisha byararangiye. Turifuza ko amahoro iwabo agaruka bakaba bataha (Amakipe yo muri Sudani), ariko bibaye ngombwa ko baguma hano bakabyifuza, ntabwo twabyanga ariko kuri iyi nshuro ntabwo byashoboka kuko kwiyandikisha byararangiye.”
Igikombe cy’Intwari Saison 2025-2026, kizaba tariki 28 Mutarama kugeza tariki ya mbere Gashyantare 2026. Bisanzwe bimenyerewe ko iki gikombe gikinwa n’amakipe ayoboye andi ubwo hasozwaga imikino ibanza ya Shampiyona (Phase Aller). Kugeza ubu Heroes Cup yemerewe gukinwa n’amakipe ya hano mu Rwanda gusa niyo aya makipe yo muri Sudani yaba ayoboye andi mu gusoza imikino ibanza ya shampiyona ntabwo yahabwa uburenganzira bwo kugikina.
Ibi byemejwe na Mugisha Richard aho yatangaje ko aya makipe yo muri Sudani atemerewe gukina iyi mikino y’Igikombe cy’Intwari kuko ngo kugeza ubu niko amatekego ameze ariko yemeza ko ari n’uburyo bwo gufasha aya makipe bitewe n’ibyo yajya atanga mu kujya kuyikina.
Yagize ati “ Mushobora kwibaza muti ‘ Ese ubundi Heroes Cup yo zizayikina(Ikipe zo muri Sudani)?’ Aka kanya amategeko dufite n’ubundi amakipe azakina Heroes Cup n’ayo mu Rwanda gusa, azasoza imikino ibanza ya shampiyona ari mu myanya Ine ya mbere.”
Mugisha Richard yagarutse kandi ku mategeko ya Super Cup, atangaza ko nta tegeko Super Cup igenderaho kugeza ubu ariko mu kuzamura ireme ryayo no gushyiraho amategeko biri mu byo bagiye kurebaho.
Yagize ati “ Ubu nta tegeko rya Super Cup twari dufite, ariko uko turimo kugenda tuyubaka kugira ngo igire ireme ibe koko igikombe kiruta bindi mu buryo bufatika bitari iby’amagambo gusa, nibyo rero biri mu byo turi bwubake. Ubu turimo kugenda dushyiraho amabwiriza ya buri marushanwa agenda atangira. Kera twigeze kubaho FERWAFA ifite amabwiriza asa nkaho ari rusange, rero ubu Rwanda Premier League ifite ayayo, Women Super League ifite ayayo, D2 ifite ayayo, Super cup nayo tugiye kuyitekerezaho.”
Umukino wa Super Cup biteganyijwe ko uzahuza APR FC na Rayon Sports mu bagabo naho mu bagore uzahuza Rayon Sports WFC n’Indahangarwa WFC. Iyi mikino izaba ku itariki 10 Mutarama 2026, kuri Sitade Amahoro. Ikipe izegukana iki gikombe mu bagabo n’abagore izahabwa milliyoni 20 iya kabiri ihabwe Milliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Al Hilal Omdurman ntabwo irimo kwitwara neza muri Shampiyona y'u Rwanda
Al Merrikh SC ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona y'u Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









