issa
Bugesera: Abaturage biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu

Mar 17, 2026 - 13:13
 0

Mu bukangurambaga Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bukomeje gukora, abaturage bo mu Karere ka Bugesera biyemeje gukangurira urubyiruko kwikorera kugira ngo birinde ababashuka bashaka kubajyana mu kazi batazi n’aho bagiye.

Ni ubukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bukomeje gukora mu turere tw’u Rwanda ariko cyane cyane mu mirenge ikora ku mipaka kuko niho ucuruzwa ry’abantu rikomeje kugaragara nubwo hari n’abakora ingendo bifashishije indege.

Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Ntirenganya Jean Claude, yabwiye abaturage ko impamvu bahisemo kugenda bagera mu turere dukora ku mipaka ko byatewe nuko ari ho haba hari urujya n’uruza rw’abantu.

Yagize ati “ Ku mipaka haba hari urujya n’uruza rw’abantu benshi. Hari abagenda bafite gahunda nziza ariko hari n’abagenda bafite izindi gahunda. Icyo imibare itwereka, abahura n’iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu, ntabwo bahurira nacyo hano mu gihugu imbere abenshi bajya gucururizwa hanze y’imipaka y’igihugu cyacu. Bivuze ko nta handi baba banyuze n’ubundi ni ku mipaka yacu, n’izindi nzira ziduhuza n’amahanga.”

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu gihari mu Rwanda ariko cyane bikorerwa urubyiruko cyane cyane abakobwa nubwo n’abantu bakuru bahura nabyo.

Yagize ati “ Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kirahari. Abana b’abanyarwanda baracuruzwa kuko imibare itwereka ko abibasirwa cyane n’icuruzwa ari abakiri bato, urubyiruko ariko bitavuze ko n’abari hejuru badahura nabyo. Dufite ingero z’abagiye bahura nabyo. Abenshi ni urubyiruko, ndetse abenshi bajyanwa usanga umubare munini ari igitsina gore.”

Uyu muyobozi wa RIB, yagaragaje uko umuntu ahinduka igicuruzwa, yereka abaturage bo mu karere ka Bugesera ko ari uburyo abantu bajyanwa kubashakiramo inyungu mu bikorwa bo batifuzaga nta bushake babifitemo kubera amayeri babashyizemo n’ibindi.

Yagize ati “ Ushobora kwibaza ngo umuntu ahinduka igicuruzwa ate? Guhinduka igicuruzwa nta kindi, ni uburyo abantu bajya kubashakiramo inyungu mu bikorwa bo batifuzaga nta bushake babifitemo kubera amayeri babashyizemo, kubera ibishuko babashyizeho, birashoboka ko babashimuta ariko ibyo tubona hano iwacu ni ibishuko.”

Yakomeje agira ati “ Abana b’abanyarwanda barashukwa bakajyanwa, bakajya kubakoresha ibikorwa bibi birimo: Kubasambanya, kubakoresha imirimo y’agahato ivunanye rimwe na rimwe batari bunabishyure no kubakoresha ubujura cyane cyane bukozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyo batabatwaye muri ibyo bikorwa bisanga mu mitwe y’inyeshyamba, ugasanga umwana yari avuye aha aziko agiye mu kazi keza akisanga mu mitwe y’inyeshyamba.” 

Umunyamabanga nshingwabikorwa mu karere ka Bugesera, Joseph Nkuranga, yashimiye urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bafashe umwanya wo kuza gutanga impanuro ariko nawe abwira abaturage bo muri aka karere ko abantu bashukwa bajya gukora imirimo ikomeye ndetse hari n’abashorwa mu buraya ariko abasaba kubyirinda cyane.

Yagize ati “ Abantu barashukwa bakajya gukora imirimo ikomeye, hari n’abashorwa mu buraya ndetse hari n’abakubitwa. Rero ibi ni bintu dukwiye kwirinda kuko bifite ingaruka mbi cyane. Nasabaga ko iyi gahunda yakibanda cyane mu mashuri yisumbuye kuko iyo ugiye kureba usanga abana bo mu mashuri y’isumbuye ari bo bafite telefone zigezweho.”  

Abaturage bo muri uyu murenge wa Rweru wo mu karere ka Bugesera wakorewemo ubu bukangurambaga, yatangaje ko batari baziko iri curuzwa ry’abantu rikorerwa gusa ku bagore ariko icyo biyemeje ari ugukomeza gukangurira urubyiruko kwikorera kugira ngo rukomeze kwirinda ibi bishuko kuko ari bo bigeraho cyane.

Emmanuel Munyanziza umwe mu bari bitabiriye ubu bukangurambaga yatangaje ko bagiye gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo bakikorera kugira ngo birinde kujyanwa gukora akazi kandi batazi n’uwo bagiye gukorera.

Yagize ati “ Twebwe uko twari tubizi, twumvaga icuruzwa ry’abantu rikorerwa Abagore kuko tubona ari bo bakunda gushukwa cyane ariko tutazi ko byagera no ku gitsina gabo. Tugiye gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo aho kujya kuyishaka mu bushobozi rwo rudafite kugira ngo utajya gushukwa ngo ujye gukorera abantu kandi utazi naho bakujyanye.” 

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumaze igihe rukora ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu. Ni ubukangurambaga bwakozwe mu turere tugera kuri turindwi dufite imirenge ikora ku mipaka. Akarere ka Bugesera niko kari gasigaye. Utwo turere turimo Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi na Bugesera.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373